Kigali

Nyuma y'uko abakinnyi ba Gicumbi FC banze gukora imyitozo, hasohotse amafoto agaragaza ubuzima bubi babayemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2019 12:43
8


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 abakinnyi b’ikipe ya Gicumbi FC banze kugaragara ku kibuga ngo bakore imyitozo yo kwitegura umukino w’ umunsi wa 14 wa shampiyona bafitanye na AS Muhanga bitewe n'uko batarabona imishahara y’amezi abiri n’uduhimbazamusyi batsindiye.



Ntabwo ari ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma bivuzwe ko ikipe ya Gicumbi FC iri mu bihe bikomeye byo kubura amikoro yatuma abakinnyi bahembwa ndetse bakaba banabura uko babona amafunguro ajyanye n’umubiri w’abakinnyi. Kuri ubu amakuru ava mu Karere ka Gicumbi ahamya ko ibintu bigeze aho bikomeye ku buryo abakinnyi badashobira gukora imyitozo ndetse no kuzakina na AS Muhanga ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Umwe mu bakinnyi ba Gicumbi FC waganiriye na INYARWANDA yavuze ko kuri ubu abakinnyi bamwe atazi aho bari kuko batanaraye mu nzu rusange abakinnyi b’ikipe babamo ariko ko byanatewe nuko ibiryo bamaze iminsi barya bidashimishije bityo abatuye hafi bakigira mu miryango bavukamo.

“Tumaze amezi abiri nta mafaranga tubona. Nibyo aba ari macye ariko burya iyo uhembwa amafaranga macye ukayabona ku gihe nyacyo ntabwo abura icyo agufasha ariko iyo atinze amadeni ariyongera ugasanga uyabonye atakibashije kwishyura abo wikopeshejeho”. Umukinnyi


Abakinnyi ba Gicumbi FC banze gukora imyitozo

Yakomeje agira ati "Twebwe nk’abakinnyi turihangana tukajya guhatana n’amakipe afite abakinnyi baraye ahantu heza, bariye neza rimwe tukanabatsinda. Ibyo ntabwo abayobozi babiduhera agaciro ngo wenda babe baduha n’ako gahimbazamusyi byibura ngo umuntu anaguremo umugati awurarire ejo azakore imyitozo. Nta myitozo twakoze nta n’iyo tuzagarukamo niba nta kintu kizima batweretse”.


Banamwana Camarade umutoza mukuru yageze ku kibuga abura abakinnyi



Amasafuriya ategurirwamo amafunguro ya Gicumbi FC



Kimwe mu byumba biraramo abakinnyi ba Gicumbi FC


Imbuga iri imbere y'igikoni 

Gicumbi FC iheruka gutsinda Etincelles FC igitego 1- 0 ndetse yaherukaga gutsinda FC Marines igitego 1- 0. Iyi mikino yose abakinnyi barabaza agahimbazamusyi ka buri mukino bari bemerewe kongeraho imishahara y’amezi abiri batarabona.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 11 mu mikino 13 ya shampiyona bamaze gukina. Ku munsi wa 14 wa shampiyona, biteganyijwe ko bazahura na AS Muhanga i Muhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhago5 years ago
    Hunh,birababaje cyane kuba hari ikipe mu kiciro cya mbere zibayeho muri ubu buryo mu gihe turi munzira yo guteza imbere umupira w'u Rwanda! Birakwiye ko Ferwafa ishyiraho ingamba mu gukumira amakipe adafite ubushobozi runaka n'uburyo bwiza bwo gutunga abakinnyi kwitabira ikiciro cya mbere!biraruta kugira amakipe macye mu kiciro cya mbere ariko ahangana kurusha kugira menshi yo kuzuza umubare gusa!
  • jado 5 years ago
    Niba koko ar ubwo buzima babayemo, ndabona bungana n umusaruro nkene batanga nako naho barakaZe, ark c nanone twabwirwa niki ko ar buriya buzima babayemo ko nta mukinnyi twabonye mu mafoto !? Harimo akabazo
  • Nkusi5 years ago
    Yaya ni agahinda pe.igitekerezo cyawe ndagishyigikiye pe .gupfa kurunda amakipe muri division nta bushobozi? Ngo ni ukuzuza imibare afazari wabireka noneho zikaba nke aeiko zishoboye.ubu se waba muri zi conditions ugatsinda ute
  • fistonirumvamugabo5 years ago
    birababaje cyne gusa ferwafa nigirikikora kuko ibibirakabije
  • Twingingimana J'pierre5 years ago
    Gicumbi ndabona igeze aharindimuka gsa n,umwanda ubamereye nabi bikabije nkurikije ariya mafoto naho barara ni murwinyana abayobozi bayo nibisubireho.
  • Kamina5 years ago
    Kumbi b’abasitari tubona n!amadread nuko babaho kweri? Ibi bintu birababje. Niba akarere katabishoboye nikabivemo bareke kwicisha aban b’abanyarwanda inzara.
  • ndereyimana5 years ago
    rwose gictmbi ikwiye gufashwa
  • Typi5 years ago
    Nukuri FIFA irahagaruka umupira wacu pee Harya aho havamo abakinira amavubi naho koko? Gusebya.com



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND