RFL
Kigali

Abanyempano mu muziki bagiye guhatanira kwiga mu Ishuri rya muzika rya Nyundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2019 8:55
0


Abanyempano mu muziki bahawe amahirwe yo guhatanira kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo ribarizwa mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Abazatsindira kwinjira muri ishuri rya Muzika bazamenyekana binyuze mu marushanwa azabera mu Ntara enye n’umujyi wa Kigali.



Ishuri rya muzika rya Nyundo ryatangiriye mu karere ka Rubavu, ubu rikorera i Muhanga ahahoze ishuri nderabarezi rya Kavumu College. Iri shuri rimaze imyaka ine ritangijwe mu Rwanda, rikaba rimaze kuba ubukombe mu gutanga ubumenyi bwubakiye ku bumenyingiro mu bijyanye n’umuziki. 

Kuri ubu, iri shuri ryashyizeho amarushanwa azasiga hatoranyijwe abanyempano mu muziki batangira kwiga muri uyu mwaka wa 2019, biga imyaka itatu bagahabwa impamyabumenyi. Murigande Jacques [Mighty Popo], Umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo yatangarije INYARWANDA ko uyu mwaka bifuza gufata umubare w’abanyeshuri urenze uwo bafashe mu 2018.

Yavuze ko aya ari amahirwe akomeye ku banyempano bifuza gukuza impano y’ubuhanzi banyuze muri iri shuri rya Muzika. Yagize ati “Uyu mwaka turifuza gufata abanyeshuri barenze 50. Ni amarushanwa agiye kubera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, aratangira muri uku kwezi [Mutarama]. Uhatana asabwa kuzana umubyeyi cyangwa se umuhagarariye,” 

Ishuri rya Muzika rya Nyundo rimaze imyaka ine rishinzwe.

Mu itangazo dufitiye kopi, Ubuyobozi bw’Ishuri rya Muzika rya Nyundo bwasohoye, bwavuze ko aya marushanwa azagera mu Ntara enye ndetse n’umujyi wa Kigali. Banatangaje kandi aho igikorwa kizajya kibera ndetse n’amasaha yo gutangiriraho.

Iryo tangazo riragira riti “Uburengerazuba,  tariki 08 Mutarama 2019, bizabera Centre Culturel Gisenyi ; Intara y’Amajyaruguru, tariki 09 Mutarama 2019, bizabera Musanze Polytechnique, Intara y’Amajyepfo bizabera IPRC South, Mu mujyi wa Kigali bizaba iminsi ibiri, tariki 11 Mutarama 2019, bizabera IPRC Kicukiro, ndetse na tariki 12 Mutarama 2019, Intara y’Uburasirazuba bizaba tariki 13 Mutarama 2019, bibere IPRC East. Aha hose gutangira ni saa mbiri za mugitondo.” 

Bavuze kandi ko ‘abemerewe kurushanwa ari abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (9 Years Basic Education)’. Kwiyandikisha bikorerwa kuri IPRC ziri mu Ntara, cyangwa se uhatana akiyandikishiriza ahazabera amarushanwa.  

Ishuri rya Muzika rya Nyundo, rimaze gushyira ku isoko abanyempano mu muziki bakomeye. Ryanyuzemo Igor Mabano [umwibuke mu ndirimbo ‘Iyo utegereza’], Sebeya Band yifashishwa mu birori n’ibitaramo bikomeye, Umuraperi Siti True Karigombe, umunyamuziki Yverry n’abandi benshi basigaye bifashishwa ku isoko ry’umuziki.

Murigande Jacques, Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo

Itangazo rihamagarira abanyempano mu muziki guhatanira kwiga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND