RFL
Kigali

Meddy yerekanye umukunzi we mu gitaramo ‘East African Party” cyitabiriwe n’abaminisitiri-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2019 4:38
4


Umunyamuziki Ngabo Medard [Meddy] yakoze igitaramo gikomeye yerekaniyemo umukunzi we Sosena Afesa [Mehfire] cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu.



Mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 01 Mutarama 2018 habaye igitaramo ngarukamwaka cyiswe “East African Party” gitegurwa na East African Promoters (EAP). Ni igitaramo gihuriza hamwe abanyamuziki mu ngeri zitandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye, bambarira gushimisha abanyarwanda n’abandi mu ntangiriro z’umwaka mushya.

Uyu mwaka “East African Party” yashyize imbere abahanzi Nyarwanda. Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo yari Meddy umaze imyaka ikabakaba icyenda abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari agaragiwe na Bruce Melodie, Social Mula, Buravan ndetse na Riderman.

Meddy, kuva mu modoka ajya ku rubyiniro byabanje kunozwa:

Imodoka yari itwaye Meddy n’umukunzi we yageze hafi y’ahabereye iki gitaramo saa tatu n’iminota 50’. Yabanjirijwe n’ababyinnyi be ndetse n’abari mu ikipe yari ishinzwe gufata amashusho n’amafoto by’iki gitaramo. Ababyinnyi be binjiye ahabereye iki gitaramo, abashinzwe umutekano batangira kubasaka.

Saa yine n’iminota 20’, imodoka yari itwaye Meddy yegereye ahabereye urubyiniro yari yateguriwe. Yahamagawe ku rubyiniro saa yine n’iminota 55’, abari inyuma batangira kwegera imbere bashaka kumureba neza. Yari yambaye inkweto y’ibara ry’umweru ivangiyemo andi mabara, agatambaro mu mutwe kameze nkabandana, amataratara [yahaye abafana], ndetse n’imyenda yiganjemo ibara ry’ubururu.

Meddy yaririmbye yibutsa ibihe byiza by’indirimbo ze zakomeje izina rye na n’ubu:

Yazamutse ku rubyiniro abari muri iki gitaramo bumvikanisha y’uko bamukumbuye bavuza akurura k’ibyishimo. Abakobwa bamukunze kugeza n’ubu begeye imbere yaho yanyuze azamuka ku rubyiniro, bitegereza uyu musore wagaragaje ko yari akumbuye ivuko yaririmbiye yibutsa ibihe byiza by’indirimbo ze yahereyeho agitangira umuziki.

Yatangiriye ku ndirimbo “Umubwire’ [Imaze imyaka irindwi ku rubuga rwa Youtube] , yayiteye yikirizwa na benshi bayikunze mu bihe byo hambere na n’ubu. Kuva atangiye kugeza asoje iki gitaramo yafashishijwe byihariye n’itsinda ry’ababyinnyi n’abacuanzi ryamufashije gushimisha abari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu bitabiriye.

Asoje kuririmba ‘Umubwire’ yasuhuje abari muri iki gitaramo ababwira ko yari abakumbuye. Yanzitse ku ndirimbo yise ‘Igipimo’ yaririmbye ari mu bafana asuhuzanya nabo, bamwe muri bo bamukora mu ntoki.

Ku rutonde rw’indirimbo yateguye kandi yongeyeho indirimbo ‘Inkoramutima’ yaririmbwe n’abari muri iki gitaramo kuva itangiye kugeza asoje, aririmba ‘Ubanza ngukunda’ yafatanyije na Uncle Austin cyane ko uyu muhanzi aherutse kuyisubiramo, banafatanya indirimbo ‘Everything’ baherutse gukorana.

Meddy yerekanye umukunzi we ubwo yaririmbaga indirimbo “Ntawamusimbura” yanifashishije mu mashusho yayo:

Mimi, umukobwa watwaye umutima w’umuhanzi Meddy yiyeretse abamujyi mu gitaramo umukunzi we yakoreye i Kigali. “Ntawamusimbura” niyo ndirimbo yahishuye ukuri k’urukundo rw’aba bombi. Uyu mukobwa agaragara mu mashusho yayo akina ubutumwa bukubiyemo. Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Meddy yaririmbye iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” atarayisoza ahamagara uyu mukobwa wari mu rwambariro amusaba kumusanga ku rubyiniro. Ati “Ngwino…Vayo”. Uyu mukobwa yahise amusanganira maze yiyereka abanyamujyi. Meddy yahoberanye n’umukunzi we n’uko aramurekura asubira mu rwambariro.

Meddy ntiyakunze kwerura iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa wo muri Ethiopia. Yashimangiye iby’umubano we n’uyu mukobwa utajegajega amuzana mu Rwanda yitabiriye igitaramo cyiswe “East African Party”.


Nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye yaziririmbye yicurangira na gitari, yaririmbye, “Slowly”, “Sibyo” yakoranye n’umuhanzi Kitoko, asoreza ku ndirimbo “Adi Top” yashyize hanze muri 2018. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu miliyoni irenga mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Uko igitaramo cya “East African Party” cyagenze:

Saa moya n'iminota 30’: Victor Rukotana yatunguranye muri iki gitaramo aririmba indirimbo yise "Promise" afatanya n'abafana bitabiriye iki gitaramo kwishimana nabo n’ubwo benshi wabonaga batari birekura ngo babyine.

Saa moya n'iminiota 38': MC Tino niwe wabimburiye abandi ba-Mc, yakoresheje imbaraga nyinshi, arabyina, atera urwenya n'ibindi byinshi byashimangiye ubuhangange bwe mu kuyobora ibitaramo bikomeye. Kasirye Martin [Mc Tino] yavuye ku rubyiniro yakirwa na Mc Buryohe wahise yakira umuhanzi, Social Mula.

Umunyamujyi Social Mula yakoze uko ashoboye mu bari bifashe muri iki gitaramo barakonjoroka:

Saa Moya n’iminota 40’: Mu kwakira umuhanzi Social Mula, Mc Buryohe yavuze ko uyu muhanzi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na n'ubu. Yahereye mu ndirimbo yise 'Abanyakigari', akomereza mu ndirimbo yise 'Amahitamo', yaririmbye mu buryo bwa live yisanzura n'abafana be bamufashishije kuririmba buri ndirimbo yateye.

Indirimbo ya Gatatu yaririmbye "Kundunduro" yumvikanisha ko yacengeye mu bafana. Yaririmbye kandi ndirimbo yise "Humura', iyo yise "Ma vie" aherutse gushyira hanze.

Ageze ku ndirimbo ku ndirimbo 'Super Star' n'abari bicaye bahagurutse bafatanya nawe kubyina. Yavuye ku rubyiniro saa mbiri n'iminota 09' akomerwa amashyi na benshi banyuzwe n'ibihangano bye.

Saa mbiri n'iminiota 11’: Mc Kate Gustave yahawe umwanya, yinjira avuga ko East African Party ikwiye gushimwa kuko yakoze ibidasanzwe aho abahanzi Nyarwanda bonyine bashobora gukora igitaramo gikomeye. Yahise yakira Bruce Melodie, avuga ko ‘yaganiriye n'Imana ikamubwira ko yirirwa ahandi igataha mu Rwanda’.

Igitangaza nk’uko abyiyita yahawe urubuga ku rubyiniro:


Saa mbiri n’iminota 13’: Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yinjirira ku ndirimbo 'Tuza' yakoranye na Allioni mu minsi ishize. Yacyirijwe akanyamuneza na benshi, akoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro agera mu nguni zose. Yakomereje mu ndirimbo yise 'Embeera zo' yakoranye n'umuhanzikazi Sheebah Karungi, ni indirimbo yizihiye abanyabirori n'abandi bari batangiye guca intege ibisindisha. Yunzemo indirimbo yise 'Incwi' yakoranye na Jamal.

Yanzitse mu ndirimbo yakorewe na Fazzo, yitwa "Uzandabure' iri mu ndirimbo zazamuye ubwamamare bwe. Yaririmbye kandi indirimbo yise "Ndakwanga" yakunzwe bikomeye, ni indirimbo yabyinwe na benshi bashyiraga mu kirere urumuri rwa telephone ari nako bifata amashusho ndetse n'amafoto y'urwibutso rw'iki gitaramo.

Yaririmbye kandi indirimbo 'Blocka' aherutse gushyira hanze. Yayiririmbye ubwitabire bw'iki gitaramo bukomeza kwiyongera. Urubyiruko rw'imyambarire ishitura, bacyikiye ibarahure by’inzoga zisindisha n'izidasindisha ariko bakomeza kwinjira nk'abasohoka mu Kiliziya. Yakomeje gushimisha benshi agera no ku ndirimbo yise "Ntundize', aririmba indirimbo yise 'Ndumiwe' asoza urugendo rwe uko.

Bruce Melodie yahuriye ku rubyiniro rumwe na Riderman:

Saa mbiri n'iminota 40': Bruce Melodie yavuye ku rubyiniro amatara barayazimya ajya mu rwambariro yahuriyemo na Riderman bahuriye mu ndirimbo bise "Ntakibazo". Banogeje umugambi bemeranya kuzamukana ku rubyiniro bakaririmba iyi ndirimbo yihariye ikuzo ry’umuziki mu mwaka wa 2018. Bageze ku rubyiniro basangira ibyishimo n'abacengewe n'ubutumwa ndetse n'umudiho by'iyi ndirimbo.

Riderman yateye benshi kwishima ababaza ati "Ikinyarwanda cyanyu ni icyahe", yumvikanishaga inkomoko y’ iyi ndirimbo bakubiyemo amagambo y'ikinyarwanda yifashishwa n'urubyiruko rw’ iyi minsi. Urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo bumvikanishije ko iyi ndirimbo yabanyuzemo, bayiririmbye barayibyina kuva itangiye kugeza isojwe.

Riderman yavuze ko hari benshi bamumenye mu myaka itambutse, hari abamumenye mu minsi ishize. Yumvikanishakaga ko abamukunda ari ingeri zinyuranye, ahitamo kubanziriza ku ndirimbo 'Ibitende' yakoze mu myaka yo hambere, akomereza ku ndirimbo yise ' Inyuguti ya R' aherutse gushyira hanze

Riderman yaririmbye yibaza niba abafana bafite inzika y'indirimbo yaririmbye mu myaka yo hambere. Yavuze ko agiye kuririmba indirimbo yakoranye n'undi muhanzi mu mwaka wa 2018, asaba abayizi kumufasha kuyiririmba. Yahise atera indirimbo yise 'Nisamehe' yakoranye na Safi Madiba. Akomereza ku ndirimbo "Come back" , "Polo" , ava ku rubyiniro saa tatu n’iminota 08’.

Saa tatu n’iminota 38’ : Yvan Buravan uherutse kumurika album ‘The love Lab’ yahawe umwanya ku rubyiniro :


Mc Anita niwe wakiriye Buravan ku rubyiniro, avuga ko uyu muhanzi yakuze amureba, agafata idarapo ry'u Rwanda mu bihugu byose kandi ko ari umuhanzi witonda. Buravan yahereye ku ndirimbo yise " Heaven" agaragarizwa urukundo na benshi bafata amafoto n'amashusho y'uko yitwaraga ku rubyiniro.

Akomereza ku ndirimbo yise ‘Oya’, yaririmbye afashwa n'abitabiriye iki gitaramo, yungamo indirimbo "Just a dance", yayifashije abyina kinyarwanda binyura benshi. Yaririmbye kandi indirimbo 'Malaika", aririmba n’iyitwa 'si belle' aherutse gushyira hanze, yayiririmbye avuga ko abakobwa bo mu Rwanda ariko kandi ngo ‘na bahungu ni beza’.

Ageza ku ndirimbo "Garagaza" yasabye abafana kumurika amatoroshi ya telephone mu kirere, ibintu byakozwe na benshi biryohera abafata amafoto n’amashusho. Yavuye ku rubyiniro, abanyarwanda bataramirwa na Meddy wasoje igitaramo saa sita z’ijoro n’iminota icumi.

Iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro. Meddy waririmbiye muri iki gitaramo “East African Party”, abanyarwanda baherukaga kumubona mu gitaramo cyiswe "Mutzig Beer Fest" cyabaye muri 2017, cyibera i Nyamata mu karere ka Bugesera kuri Golden Hotel ashimisha ibihumbi byateguriwe iki gitaramo n'ikinyobwa cya Mutzig.

Ni ku nshuro ya cumi iki gitaramo gitegurwa, byatangiye muri 2009 mu rugendo rw'iterambere na n'ubu. East African iri mu bitaramo by'ubukombe ku butaka bw'u Rwanda, imifuko y'abahanzi banyuranye kuva ibwotamasimbi kugera mu Rwanda yagezemo amafaranga atari macye yavuye muri kompanyi ya East African Promoters.

Iki gitaramo cyabereye i Remera kwinjira byari 5000frw na 10000frw. Cyacuranzemo aba- Dj bane barimo Dj Phil Peter, Dj Lenzo, Dj Marnaud na Dj. Aba-MCs bayoboye iki gitaramo ni batanu aribo MC Anita Pendo, MC Tino, MC Kate Gustave na Mc Sylivie.

AMAFOTO:

Meddy yakoze igitaramo cy'uburyohe.

Meddy yanyuzagamo akajya mu bafana.

Meddy yaririmbye anicurangira.

Meddy na Uncle Austin baririmbanye indirimbo 'Everthing' bakoranye

Social Mula ku rubyiniro.

Hagati y'ibihumbi bitatu na bitanu bitabiriye iki gitaramo.

Lyn

Umuhanzikazi Lyn mu gitaramo cya Meddy

Dj Marnaud wacuranze muri iki gitaramo.

Mc Anita na Mc Kate Gustave.

Ubanani kubataramye na Meddy.

Mc Sylivie

MC Sylivie mu gitaramo cya Meddy

Inkweto Mc Sylivie yari yambaye

Yvan Buravan yanyuze benshi.

Bruce Melodie.

Umuraperi Riderman.

Dj Phil Peter.

Social Mula.

MEDDY YAVUZE UKO UMUKUNZI WE YAKIRIWE MU MURYANGO AVUKAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric5 years ago
    MC Sylvie ntakinyabufura agira yakoresheje imvugo nyandagazi imbere yabana.
  • ndare5 years ago
    Urukundo n'umucuranzi? Urababaje wa mukobwa we.
  • Toni5 years ago
    Umucuranzi n'umuntu nk'abandi nawe afite umutima ukunda!Ntaho ataniye n'abandi!
  • Teta5 years ago
    Ndabona cyaragenze neza. Ariko se Meddy ko asigaye yambara nka Diamond neza neza ????





Inyarwanda BACKGROUND