RFL
Kigali

Gaby Kamanzi, Arsene Tuyi, Serge na Healing WT bahuriye mu gitaramo ‘Christmas Celebration Concert’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 19:15
0


Abahanzi b’amazina azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi, Arsene Tuyi ndetse na Serge Iyamuremye bakoze igitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatatu wa 26 Ukuboza 2018.



Ni igitaramo cyiswe “Christmas Celebration Concert’ cyaranzwe n'ubwitabire bucye. Iki gitaramo kibaye ku nshuro ya kabiri, cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda b'imbere mu gihugu n'inshuti zabo ziri mu Rwanda gusoza umwaka wa 2018 bari mu bihe byo kuramya Imana no guhimbaza Imana.

Serge Iyamuremye ku ruhimbi.

Ni igitaramo cyatangijwe n’itsinda Healing worship Team, rikurikirwa na Arsene Tuyi, Serge Iyamuremye ndetse na Gaby Kamanzi wasoje iki gitaramo. Muri iki gitaramo, Arsene Tuyi yaririmbye indirimbo ‘Umujyi w’amashimwe” n’izindi. Serge Iyamuremye yahereye mu ndirimbo yise ‘Arakomeye’ akomeza mu ndirimbo ‘Biramvura’ n’izindi nyinshi, Gaby Kamanzi we yaririmbye indirimbo ‘ Amahoro‘ n’izindi nyinshi.

Healing Worship Team.

Gaby Kamaniz ku ruhimbi.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND