Kigali

MU MAFOTO: Police FC irimbanyije imyitozo yitegura gucakirana na Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/12/2018 16:05
0


Ikipe ya Police FC iheruka gutsinda Rayon Sports igitego 1-0, ikomeje imyitozo ikakaye yitegura gucakirana na Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent wahoze ari umutoza mukuru wa Police FC akaza kuyivamo agana muri Musanze FC mbere yo kugana i Nyamata.



Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino icumi ya shampiyona, ikaba iri inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25 mu mikino icyenda (9). Bugesera FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego birindwi (7).

Imyitozo yo kwitegura Bugesera FC ikomeje kubera ku kibuga cya Kicukiro

Iyabivuze Osee ashaka imyuka

Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, yari igamije ahanini kugarura umwuka w’akaruhuko abakinnyi bamazemo iminsi ndetse no kwiga uko batsinda ibitego bahereye mu guhana umupira bageze hafi y’urubuga rw’amahina cyo kimwe no kwimenyereza gutera mu izamu bihuta mu gice bageze ku murongo urangiza urubuga rw’umunyezamu.


Usabimana Olivier yarakize ubu arimbanyije imyitozo

Police FC izakina uyu mukino kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 idafite Peter Otema wujuje amakarita atatu y’umuhondo. Abandi bakinnyi batazaboneka barimo Ndayishimiye Celestin ufite ikibazo mu ivi yagiriye ku mukino batsinzwemo na Kirehe FC igitego 1-0. Bugesera FC izakina uyu mukino idafite Munyabuhoro Jean d'Amour myugariro nawe wujuje amakarita atatu y'umuhondo.


Ndayishimiye Celestin afite ikibazo mu ivi
Bwanakweli Emmanuel yatangiye imyitozo yo kwiruka

Ishimwe Issa Zappy yongera imyuka


Albert Mphande umutoza mukuru w'ikipe ya Police FC

Undi mukinnyi udahari ni Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wabo wagiriye imvune ku mukino banganyijemo na Etincelles FC (0-0).

Ndayishimiye Celestin (Ibumoso) na Bwanakweli Emmanuel (Iburyo) bararwaye

Peter Otema yujuje amakarita 3 y'umuhondo



Mpozembizi Mohammed myugariro wa Police FC
Muhinda Bryan myugariro wa Police FC

Albert Mphande umutoza wa Police FC avuga ko nyuma yo gutsinda Rayon Sports ubu bakomeje urugendo rwo kwitegura indi mikino iri imbere kugira ngo bashake amanota yatuma barwanira igikombe cya shampiyona.

Dore uko umunsi wa 12 uteye (15h30')

Kuwa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018

-APR FC vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

Kuwa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018

-AS Muhanga vs AS Kigali (Stade Muhanga)

-Etincelles FC vs FC Marines (Stade Umuganda)

-Mukura Victory Sport vs Kirehe FC (Stade Huye)

-Espoir FC vs SC Kiyovu (Rusizi)

-Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)

Ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018

-Rayon Sports vs Amagaju FC (Stade ya Kigali)

-Police FC vs Bugesera FC (Kicukiro)



Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC



Muvandimwe Jean Marie Vianney mu myitozo


Peter Otema ntabwo azakina umunsi wa 12 kubera amakarita y'umuhondo


Mitima Isaac myugariro wa Police FC


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) mu myitozo


Mushimiyimana Mohammed (10) ukina hagati muri Police FC


Nzabanita David (8) utarabona umwanya uhoraho hagati muri Police FC



Hakizimana Issa Vidic (15) myugariro wa Police FC


Niyondamya Patrick undi myugariro wa Police FC



Bwanakweli Emmanuel ahabwa imyitozo na Albert Mphande


Niyintunze Jean Paul umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba Police FC




Imyitozo yo gutera mu izamu

Abakinnyi bumva inama z'abatoza 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND