Umukinnyi w'ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko agiye kujyana umunyamakuru Roben Ngabo mu Rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y'ibyo yamuvuzeho ko ari guhigwa n'abakinnyi bagenzi be kubera amadeni ababereyemo.
Yaguze ati: "Byiringiro Lague waguzwe Miliyoni 45 FRW uhembwa 2,500,000 FRW, arishyuzwa na Pacifique Ngabonziza ibihumbi 300 FRW, arishyuzwa na Ishimwe Christian ibihumbi 200 FRW, Lague arishyuzwa kandi na Mutsinzi Ange asaga 1,500,000 FRW".
Yavuze ko kandi hari amafaranga agera kuri Miliyoni 1 Frw abereyemo Hakizimana Muhadjiri wamukodesheje imodoka.
Nyuma y'ibi, Byiringiro Lague yahakanye aya makuru anavuga ko agiye kujyana Roben Ngabo muri RIB kuko ibyo yamutamgajeho ari ukumuharabika.
Aganira na SK FM yagize ati: "Ntabwo ari byiza gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje kumenya neza niba ari byo, ni amakosa ni no gusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza. Ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose.
Ubungubu ndi kuri RIB nagiye gutanga ikirego kubera ko yamparabitse cyane birengereye. Ngiye kurega uwabitangaje (Roben Ngabo). Nta kibazo nsanzwe ngirana n’uwabitangaje kandi icyantangaje ni ukuntu yagiye kuvuga ibintu atabanje kumpamagara ngo ambaze niba ari byo, gusa yahise abivuga ashaka kunsebya imbere y’abantu".
Uyu mukinnyi yavuze ko kandi "Namwandikiye kuri Instagram ndamubwira ngo ibi bintu ukomeze ni amakosa ngiye gutanga ikirego kuri RIB".
Byiringiro Lague yasabwe n'abanyamakuru ba SK FM kubinyuza mu nzira y’ibiganiro, gusa avuga ko agomba gutanga ikirego kuko n’ubundi yageze kuri RIB.
TANGA IGITECYEREZO