RURA
Kigali

Ibintu birakomeye! Ni nde uzegukana shampiyona y’u Rwanda?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/04/2025 18:45
0


Ubu urujijo ni rwose muri shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25, aho abakunzi ba ruhago bari kwibaza ikipe izegukana igikombe cya shampiyona kuko ikipe ya mbere y’iya kabiri zirushanwa inota rimwe gusa.



Byose byivanze ku munsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda, ubwo APR FC yatsindaga Vision FC ibitego 2-1 maze Rayon Sports yo igatsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa, ikinyuranyo cy’amanota Rayon Sports yarushaga APR FC kikagabanyuka kikava ku manota ane hagasigaramo inota rimwe.

Ubu urugamba ruri hagati ya APR FC na Rayon Sports zisa n’aho zinganya amanota kuko Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 46, naho APR FC ni iya kabiri n’amanota 45.

Abakunzi b’amakipe yombi ntabwo bari gusiba gushyira mu majwi amakipe yabo bihebeye bavuga ko atari kwitwara neza kuko kubona intsinzi bigoranye cyane by’umwihariko kuri Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Kuva Rayon Sports yavunikisha rutahizamu wayo Fall Ngagne ubusatirizi bwayo bukomeje kugorwa no kubona ibitego mu makipe baba bahanganye, cyane ko biri mu bikomeje kuyikoraho muri iki gice cya kabiri cya shampiyona.

APR FC yo isa n’aho ifite ibisubizo mu myanya yose amakosa ashinjwa umutoza mukuru Darko Novic, abafana bakavuga ko n’ubwo APR FC iri kwitwara neza kurusha Rayon Sports muri iyi minsi, umutoza Darko Novic adashoboye.

Ibyo kumenya niba ari APR FC cyangwa Rayon Sports izegukana igikombe cya shampiyona byose bizamenyekana mu mikino umunani amakipe yombi asigaje gukina muri shampiyona, aho Rayon Sports ariyo igihabwa amahirwe menshi yo kucyegukana kuko ariyo iri ku mwanya wa mbere.

Mu mikino Umunani Rayon Sports isigaje gukina hariko uwa Marines FC kuri Stade Umuganda, Muhazi United I Ngoma, Etincelles FC kuri Stade Umuganda, Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium, Police FC kuri Kigali Pele Stadium, Bugesera FC mu Bugesera, Vision FC I Kigali na Gorilla FC I Kigali.

Ikipe ya APR FC yo imikino umunani isigaje gukina muri shampiyona y’u Rwanda harimo uwa Bugesera mu Bugesera, Etincelles FC I Kigali, Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, Marines FC I Kigali, Amagaju FC I Kigali, Gorilla FC I Kigali, Muhazi United I Ngoma, na Musanze FC I Kigali.

  

APR FC mu rugamba rukomeye rwo gushaka igikombe cya shampiyona

ibihe si byiza kwa Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Mukura VS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND