RFL
Kigali

Okoko Godefroid umutoza wa Espoir FC yemeza ko Banamwana Camarade wa Gicumbi FC ari umwana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/12/2018 13:43
0


Okoko Godefroid umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu Karere ka Rusizi avuga ko Banamwana Camarade umutoza mukuru wa Gicumbi FC ari umwana imbere ye kuko ngo badashobora guhanganira umwanya wo gutoza ikipe runaka.



OKoko yavuze ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo Espoir FC yari imaze gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Ubwo abanyamakuru bari bamubajije ku makuru avuga ko yaba ari muri gahunda yo gusubira muri Gicumbi FC nyuma yo kuba yarabonywe muri aka Akarere akanareba umwe mu mikino ya shampiyona baheruka gukina, Okoko yavuze ko mu buzima bwe atarwanira umwanya na Banamwana Camarade kuko ngo akiri umwana.

“Ntabwo njyewe narwanira umwanya wo gutoza na Camarade, ntabwo bishoboka. Ni umwana. Abikeneye namuha kuko n’uwundi wese waza akambwira ati mpa amahirwe ndashaka gutoza namuha rwose kuko imyaka yanjye ni iyo gutuza nkarera abandi”. Okoko


Okoko Godefroid avuga ko mu bijyanye no gutoza atahangana na Banamwana Camarade

Asobanurira abanyamakuru impamvu yatumye ajya mu Karere ka Gicumbi, Okoko yavuze ko nk’ahantu yabaye ahafite inshuti nyinshi ku buryo bitamubuza kujya kubasura kuko ngo mu minsi ishize yari yarahagaritswe yari afite umwanya wo gutembera aho ashaka hose mu gihugu.

“Nari ngiye gutembera kuko ni wo mwanya nari mbonye wo gutembera. Nagiye kureba umukino i BUtare, mva i Butare njya i Gicumbi kuko nahasize inshuti n’abavandimwe ntabwo najya gukorogana, ntabwo najya kurwanira n’abana mu kayira gato”. Okoko


Okoko Godefroid yemera ko imyaka agezemo ari iyo gutuza



Banamwana Camarade yageze muri Gicumbi FC avuye muri Sorwathe FC mu cyiciro cya kabiri

Okoko Godefroid yakomeje akazi ko gutoza Espoir FC ubwo bahuraga na Bugesera FC ku kibuga cya Kicukiro nyuma y'uko yari amaze iminsi 15 mu bihano yari yarahawe n’abayobozi b’ikipe bamuziza kuzana umwuka mubi mu ikipe atonesha bamwe mu bakinnyi abandi akabareka ntibanakine kandi bashoboye.

Nyuma y’imikino 11 ya shampiyona, Espoir FC ifite amanota 17 n’umwenda w’ibitego bibiri. Yatsinze imikino itanu (5), inganya ibiri (2) itsindwa imikino ine (4). Iyi mibare niyo ituma yicara ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo.

Gicumbi FC itozwa ba Banamwana Camarade, iri ku mwanya wa 15 n’amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego 12. Mu mikino 11 bamaze gutsinda imikino ibiri (2), banganyije ibiri (2) batsindwa imikino irindwi (7).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND