RFL
Kigali

Umunyamiderikazi Judith Heard yari arabye ivu umunyamakuru wamubajije ku mafoto akunze gushyirwa hanze yambaye ubusa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/12/2018 10:19
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2018 umunyamideri Judith Heard yaje mu Rwanda aho yagombaga kwitabira igitaramo cya Celebrities Xmass Party kigomba kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018. Uyu munyamideri akigera i Kigali yari arabye ivu umunyamakuru wamubajije ku mafoto ye akunze kujya hanze yambaye ubusa.



Judith Heard ni umunyamideri wubatse izina rikomeye muri Uganda, uyu icyakora bijyanye no kuba ari icyamamare akunze kuvugwaho inkuru nyinshi cyane zirimo nizo we yita ko zimuharabika. Ubwo yageraga mu Rwanda yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru maze umwe mu banyamakuru abaza uyu munyamideri ku mafoto ye aherutse gushyirwa hanze yambaye ubusa.

Aha Judith Heard wahise ahindura imvugo yagize ati"Urabona nambaye ubusa? narinje muri Celebrities X MASS Party, reka twibande kuri iki gikorwa naje gukora akazi ntabwo naje gusubiza ibindi bibazo bitagomba gukorwa kuri uyu munota, ibindi nubishaka uzafate gahunda uze dukore interview umbaze ku buzima bwanjye bwite."

Judith

Judith Heard akigera i Kigali

Uyu munyamideri usibye kuba ari mu Rwanda kubera iki gitaramo yatangarije abanyamakuru ko agomba no gukorera igikorwa gikomeye cyo gufasha mu Rwanda cyane ko ari igikorwa akora buri mwaka, kuri iyi nshuro akaba agiye kugikora afatanyije na The Mane.

Kugeza ubu iki gitaramo cyatewe inkunga na Skol Rwanda amatike yacyo yamaze kugera hanze. Hateguwe amatike ya 5000frw mu myanya isanzwe, 10000frw mu myanya y'icyubahiro. Gusa uzayigura ku munsi w'igitaramo akazayigura 15000Frw, 200000Frw ku meza y'abantu umunani bicaye hamwe bazahabwa icupa rya Champagne ndetse n'ameza y'abantu umunani azaba ateretse mu myanya y'ikirenga azaba agura 400000Frw bakazatangaho icupa rya Champagne na Whisky. Abashaka aya matike bayasanga ku biro bya Inyarwanda aho ikorera kuri La Bonne Address. Bayasanga kandi kuri Kabash Fashion House muri UTC.

REBA HANO IKIGANIRO YAHAYE ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND