Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu minsi ishize yatumiwe mu bitaramo bibiri byagombaga kubera i Burundi, icyakora magingo aya mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo kibe Bruce Melody byamaze kwemezwa ko atakigiye i Burundi ndetse yamaze gusimbuzwa Kidum.
Bruce Melody yatumiwe
gutaramira abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyo kuri noheli kibera i
Bujumbura tariki 25 Ukuboza 2018 n’ikindi kizabera i Gitega ku wa 28 Ukuboza
2018.
Umwe mu batumiye Bruce Melody
waganiriye na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko Bruce Melody yakabaye
yarageze i Bujumbura ku cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 saa tatu za mu gitondo
cyane ko ari yo matike y'indege bari bakatishije. Gusa kugeza n'ubu uyu muhanzi
ngo ntaragerayo. Tumubajije niba bari kuvugana yadutangarije ko bavuganye
ndetse ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza aribwo yari
kumenya amakuru yose niba Bruce Melody ari bugeyo ariko byaje kurangira ntacyo
bemeranyije.
Igitaramo Bruce Melody yagombaga gutaramiramo aha akaba yamaze gusimbuzwa Kidum
Amakuru ava imbere mu
bujyanama bwa Bruce Melody avuga ko uyu muhanzi yaretse kujya i Bujumbura
kubera kutizera umutekano we cyane ko hari amakuru yavugaga ko naramuka
akandagiye i Burundi azicwa, usibye aya makuru ariko nanone bivugwa ko hari
ubutumwa bunyuranye yagiye yakira buganisha kukuba yagirirwa nabi mu gihe yajya
i Burundi.
Mu rwego rwo kwanga gushyira ubuzima bwe mu kaga Bruce Melody yanzuye kutajyayo ndetse nk'uko uwaganiriye na Inyarwanda.com kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 yabitangarije umunyamakuru ngo igikurikiyeho ni ukuganira n'abateguye iki gitaramo ngo barebe uko basubizwa ibyo bari batanze kuri uyu muhanzi ariko kujyayo byo byari byamaze kwanga burundu. Amakuru atugeraho avuga ko Bruce Melody yasimbujwe Kidum.
TANGA IGITECYEREZO