Kigali

Ally Soudy niwe uzayobora igitaramo cyo kwakira Jay Polly

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2018 12:38
2


Ally Soudy ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yimukiye n'umuryango we, uyu mugabo kuri ubu ari mu myiteguro yo kugaruka mu Rwanda aho yabaye umunyamakuru w'icyamamare ndetse na MC wakunzwe n'abatari bake. Uyu mugabo ubwo azaba ari mu Rwanda azaba ari umwe mu bazayobora igitaramo cyo kwakira Jay Polly.



Jay Polly umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda amaze igihe cy'amezi atanu afungiye i Mageragere aho ari mu gihano nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo. Uyu muhanzi usigaje iminsi mbarwa ngo ave muri gereza yateguriwe igitaramo cyo kumuha ikaze mu gihe azaba afungurwa.

Byari bimaze igihe bivugwa ko uyu muraperi nafungurwa azahita yakirwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Ubuyobozi bw'iyi nzu ni bwo bwahise butegura n'igitaramo cyo guha ikaze uyu muraperi ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 1 Mutarama 2019 aho abahanzi banyuranye bazifatanya n'uyu muraperi bamuha ikaze mu buzima bushya.

Umuyobozi wa The Mane yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyo guha ikaze Jay Polly bagiteguye mu buryo bwo kwakira uyu muhanzi ahabwa ikaze muri sosiyete nyuma y'igihe amaze mu buzima bwa gereza. Abajijwe niba bazi igihe azarekurirwa umuyobozi wa The Mane yagize ati" Jay Polly azarekurwa tariki 1 Mutarama 2019 mu gitondo nimugoroba tumuhe ikaze.

Ally Soudy

Ally Soudy niwe uzaba ayoboye iki gitaramo

Ally Soudy wahawe inshingano zo kuzayobora iki gitaramo yamamaye mu Rwanda nk'umunyamakuru ku ma radiyo anyuranye arimo Salus na Isango Star. usibye kuba umunyamakuru ukomeye ariko nanone uyu mugabo yanamamaye nk'umu MC ukomeye mu Rwanda.

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, Asinah n'aba Djs bakomeye barimo Dj Lenzo ndetse na DJ Phil Peter. Iki gitaramo cyahawe Shaddyboo nk'uzaba akiyoboye (Hoster). Byitezwe ko ari igitaramo kizabera muri Platnumz Club i Kibagabaga mu kabari kitwa Beirut. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) n'ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu 8 bazahabwa ameza yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ububiko 5 years ago
    Iki gitaramo cyo kibuze abantu kitaraba! Kdi nibiba mizamenye ko ndeba kure!hhhh
  • Pazzo5 years ago
    Nimwe mworora ibibi azongera amukure iseri noneho kko ubwo mwambwira ibyo bimaze iki



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND