Ku wa 7 Mata 2025, u Rwanda n’inshuti zarwo ku Isi yose batangiye icyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Muri iki gihe cyo Kwibuka, kimwe mu bifasha abantu muri ibi bihe bikomeye ni indirimbo. Ni nayo mpamvu InyaRwanda yifashishije urubuga rwa Youtube ishakisha ibihangano bishya byafasha abantu muri ibi bihe.
Ni indirimbo zitandukanye
zigaruka ku bihe bikomeye abantu banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izongera
guhumuriza abantu cyangwa se izibaremamo agatima n’izishimira Imana yakoreye mu
Nkotanyi zikabasha guhagarika Jenoside nubwo bitari byoroshye.
Senderi International Hit
uri mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda, ni umwe mu bakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo ebyiri
zo Kwibuka. Imwe yayise ‘Ntibizibagirana’. Muri iyi ya mbere, yavuze ko
yayihimbye nyuma yo kuzenguruka ahantu hatandukanye.
Ati: “Nazengurutse u
Rwanda rwose, nzenguruka n’insengero nyinshi zo mu Rwanda, nzeguruka na Sitade
zose, mbona uko Abatutsi bishwe, aho henshi hiciwe abagore n’abana, abasore
n’abakambwe babata mu misarane, abandi muri Nyabarongo, no mu migezi, mu
mifunzo n’Akagera.”
Yakomeje avuga ko bishe
umwamikazi Gicanda, bakarya n’inka z’Abatutsi bari batunze benshi mu gihugu,
bica n’abashumba babaga baziragiye, intimba isaga u Rwagasabo, bakabica
babateye ibisongo n’imihoro yavuzaga ubuhuha muri bya bice byose yatembereye.
Avuga ko muri iki gihe
cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoze
‘Ntibizibagirana’ kugira ngo ifashe abantu Kwibuka muri ibi bihe biba
bitoroheye uwacitse ku icumu, bimwibutsa abe bishwe.
Indi ndirimbo Senderi
yashyize hanze ni iyo yise “Ndibuka Jenoside Ikirangira”. Muri iyi ndirimbo aba
agaragaza ko mu bihe bya nyuma gato y’irangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihe byari
bikomeye ariko Inkotanyi zayihagaritse zigakomeza gufasha abantu bari bagifite
ibibazo bitandukanye.
Mu bandi bakoze mu nganzo
barimo Nessa na Beat Killer, Senderi, Kenny K-Shot, Yampano, korali zikorera
umurimo w’Imana mu matorero atandukanye akorera mu Rwanda, amatsinda n’abandi.
1. Ntibizibagirana – Senderi International Hit
2. Ese
Mbaze Nde – Ruti Joël ft Credo
Santos
3. Kwibuka 31 (Twamaganye Abapfobya Genocide) - Yampano
4.
The Chosen Land – Kenny K-Shot ft Credo
Santos
5. Twamagane abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi –
Beat Killer ft Nessa
6Ntazagutererana – Jesca Mucyowera
7.
Iminsi 100 – Rugaba
8.
Tubazaniye Indabo – Justin Nsengimana
9.
Impore Rwanda – Beat Killer ft Nessa
10.
Umuganga w’Imitima – Jehovah Jireh Choir
11.
Ibyiringiro – Philadelphia Choir/ ADEPR
Nyamata
12.
Nkwihoreze Rwanda – Mpano Layan
13.
Humura – Shimwa Akaliza Gaella
14. Rwanda
Warababaye - Goshen Choir/ ADEPR SGEEM
15.
Imirimo y’Imana – Aloys Family
16.
Icyizere cy’Ubuzima – Agape Choir
Nyarugenge
17.
Rwanda Humura – Louange Choir ADEPR
Gatsata
18.
Icyomoro – New City Family Choir – Ruhanga
SDA Church
19.
Ihorere – Message of Hope Remera SDA
Church
20.
Ntibizongera – Abanyamugisha Choir Ruhuha
SDA Church
TANGA IGITECYEREZO