Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 nibwo mu mujyi wa Rubavu habereye igikorwa cyo gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda2019 bahagarariye intara y'Uburengerazuba.Iki ni igikorwa cyabereye ahitwa ku Nzozi, hakaba hari hitabiriye abakobwa 17, muri bo 13 nibo bagize amahirwe yo guhatana naho 6 batsinda muri iki cyiciro.
I Rubavu hari hitabiriye abakobwa 17, dore amazina ya 13
babashije gukomeza ngo bahatane mu irushanwa nyuma yo gusanga bujuje ibijyanye
n'imyirondoiro, uburebure n'ibiro:
Ukeye Mireille
Uwimana Triphine Mucyo
Uwingeneye Safa Claudia
Igihozo Mireille
Ujeneza Anne Marie
Umutoni Deborah
Mbabazi Doreen
Umutoni Yvette
Tuyishime Vanessa
Uwase Tania
,Mwiseneza Josiane
Umutoni Gisele
Uwase Aisha
Muri aba hakomeje
abakobwa batandatu aribo;
Uwimana Triphine Mucyo
Mutoni Deborah
Igihozo Mireille
Tuyishime Vanessa
Mwiseneza Josiane
Uwase Aisha
Aba bakobwa bose uko ari batandatu batowe bagiranye
ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com batangaza uko biyumva nyuma yo gutorwa
ndetse nibyo babonye bagiye kongeramo imbaraga cyane ko hari andi marushanwa
abategereje mu minsi iri imbere aho bazakurwamo abajya mu mwiherero.
Abakobwa 6 bazahagararira intara y'Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019
Nyuma y'uko abahagarariye
intara y'amajyaruguru nabahagarariye
intara y'Uburengerazuba bamaze kumenyekana, biteganyijwe ko iri rushanwa
rizakomereza i Huye ahazatoranywa abakobwa bazahagararira intara y'Amajyepfo, ku
wa Gatandatu tariki 22/12/2018.
Huye izakurikirwa na Kayonza tariki 23/12/2018 aho hazatoranywa abakobwa bazahagararira intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2019. Umujyi wa Kigali uzagerwaho ku itariki 29/12/2018 hatoranywa abazahagarira uyu mujyi.
REBA HANO ABAKOBWA BAKOMEJE MU IRUSHANWA RYA MISS RWANDA2019 BAHAGARARIYE INTARA Y'UBURENGERAZUBA
TANGA IGITECYEREZO