Danny Mutabazi wamenyekaniye ku ndirimbo ye yise 'Calvary' magingo aya yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ntiwanyihakanye' ahita anatangaza ko yatangiye gutegura igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere.
"Mwana w'Intama wavuye amaraso kuri wa musozi Gorigota wanyeretse urukundo. Baguteye imisumari n'icumu mu rubavu, maze utera hejuru uti byose birarangiye, umwuka urahera. Umubiri wawe n'ubwo wari ufite intege nke warihanganye urankiza. Mu rubanza rwanjye ntiwanyihakanye, mu mafuti wemeye guhagararana nanjye, wandinze ikimwaro, Yesu uritanga mbaho." Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Ntiwanyihakanye' ya Danny Mutabazi.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo nshya, Danny Mutabazi yavuze ko yatangiye imyiteguro y'igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere. Yavuze ko ari igitaramo gikomeye azakora umwaka utaha wa 2019 mu kwezi kwa Kamena (6). Icyakora magingo aya ntabwo Danny Mutabazi aratangaza itariki y'iki gitaramo cye. Andi makuru yerekeranye n'uyu musore ni uko amaze igihe mu rugendo rw'ivugabutumwa aho yazengurutse uturere tunyuranye yamamaza Yesu.
UMVA HANO 'NTIWANYIHAKANYE' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY MUTABAZI
TANGA IGITECYEREZO