Kigali

Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro n'abambasaderi b'ibihugu bitandukanye i Vatikani anabifuriza umwaka mwiza

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:9/01/2025 14:18
0


Kuri uyu wa 9 Mutarama 2025, Papa Fransisiko yagejeje ijambo ry’umwaka mushya ku bambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Vatikani, abifuriza umwaka mushya muhire kandi agaragaza icyerekezo cya Vatikani mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga.



Nk'uko tubicyesha apnews.com, iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kubungabunga umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye no gusangiza icyerekezo cy’ubutumwa bwa Vatikani ku isi.

Papa Fransisiko yagarutse ku by’ingenzi mu mubano w’ibihugu n’impinduka zibera ku isi, ashimangira ko Vatikani izakomeza gukorana n’ibihugu mu rwego rw’amahoro, ubufatanye, no gushyigikira indangagaciro z’ubwiyunge n’ubwumvikane. 

Yagize ati: “Iki ni igihe cyo gukorera hamwe, duharanira amahoro no kubaka umuryango w’abantu batagira amakimbirane.”

Papa Fransisiko yatanze urugero rw’ibihugu byagiye bigira uruhare mu gukemura amakimbirane no kubaka amahoro mu mico itandukanye, anashimangira akamaro ko guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. 

Yavuze ko Vatikani izakomeza gukora nk’umuhuza hagati y’ibihugu, ikaba iyobowe n’indangagaciro z’amahoro, ubwisanzure, no kubaha uburenganzira bwa buri muntu.

Ijambo rya Papa Fransisiko ryagarutse kandi ku cyerekezo cya Vatikani mu mwaka wa 2025, ahanini kijyanye no kongera imbaraga mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, birimo kugerageza gukemura ibibazo by’ubukene, imiyoborere mibi, n’ibibazo by’ibiza byangiza ibidukikije. Papa Fransisiko yibukije ko ubufatanye bwa buri wese ari ngombwa mu kubaka isi irangwa n’ubutabera n’amahoro.

Mu gusoza, Papa Fransisiko yifurije abari mu butumwa bw’Ububanyi n’Amahanga muri Vatikani, hamwe n’aba bambasaderi, umwaka mushya w’ubufatanye, amahoro, n’ubwumvikane, abizeza ko Vatikani izakomeza kuba umuhuza w’ibihugu no gukora ibishoboka byose mu kubaka isi itekanye kandi irangwa n’urukundo.

Uyu muhango wabaye nyuma y’aho Papa Fransisiko yatanze ubutumwa bw’umwaka mushya, aho muri ubwo butumwa, yibanze cyane ku gushimangira uruhare rwa buri muntu mu kubaka amahoro n’ubwumvikane ku isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND