RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe yatangaje ibyo yishimira amaze kugeraho kuva abonye izuba anakomoza ku mukunzi we

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:1/11/2018 14:12
1


Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 Akiwacu Colombe kuri ubu usigaye uba mu Bufaransa, tariki 31 Ukwakira ni umunsi w’isabukuruye y’amavuko. Uyu mukobwa kuri ubu wujuje imyaka 24, yatangarije INYARWANDA ibyo yishimira amaze kugeraho ndetse asubiza ibibazo binyuranye bijyanye n'umukunzi we.



Ni mu kiganiro cyihariye Miss Akiwacu Colombe yahaye INYARWANDA, nyuma y’imyaka isaga ine n’igice abaye Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko tariki 31 Ukwakira 2018 ari bwo yuzuzaga imyaka 24 y’amavuko. Imyaka isaga 3 aba mu Bufaransa, Miss Colombe afite akazi afatanya n’umwuga wo kumurika imideri. Twaganiriye byinshi birimo n'ibyo atazigera atangariza abakunzi be n'abamukurikirana umunsi ku munsi.

Muri iki kiganiro cyihariye yadutangarije ibyo yishimira amaze kugeraho harimo kuba yararangije icyiciro cya 2 cya kaminuza ubu akaba ari no kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza. Ikindi yishimira ni uko yagiye mu gihugu cy’u Bufaransa ataziyo umuntu n’umwe akaba avuga ko amaze kubaka umuryango ugizwe inshuti nyinshi bikaba ikintu gikomeye kuri we. Yagize ati:

Hari ibintu byinshi muri Iyi myaka nagezeho icya mbere narangije amashuri yajye mfite icyiciro cya 2 cya kaminuza. Icya kabiri nagiye mu Bufaransa ntaziyo umuntu n’umwe, ariko ubu mfite inshuti nyinshi muri macye ni ikintu nishimira kubona najya ahantu nk'aha nkibeshaho ntavuga ngo hari umuryango umfasha cyangwa inshuti, nishimira kuba naramenye kwibeshaho.

 Akiwacu Colombe yujuje imyaka 24 y'amavuko

Nyampinga Akiwacu Colombe uri kubarizwa mu Bufaransa aho ari kwiga icyiciro cya 3 cya Kaminuza. 

Miss akiwacu Colombe afite akazi kajyanye n’ibyo yiga muri kaminuza mu icyiciro cya 3, aho abifatanya n’umwuga wo kumurika imideri. Nk’umukobwa umaze kwiyubaka, Miss Colombe twamubajije niba ubu amaze kugira umukunzi. Yabisetse cyane adutangariza ko atazigera anamutangaza. Icyakora yavuze ko ari byiza kuba abanyarwanda bifuza kumumenya, gusa ngo amahitamo ye ntamwemerere gushyira hanze ubuzima bw'abandi bantu abana nabo. Yagize ati":

Kuva naba Miss abantu benshi bakomeje kujya bansaba ko nakwerekana umukunzi wanjye, gusa niba naramenyekanye, namenyekanye njyenyine ntabwo numva ko abantu mbana nabo, umuryango wanjye n’inshuti zanjye zifuza kumera nk'uko njye meze. Jye nabigiyemo hari impamvu zanjye bwite mfite rero kuba nashyira ubuzima bw’abantu bampora iruhande siyo mahitamo yanjye.  

Nyampinga w’u Rwanda avuga ko kuba Miss Kayibanda Mutesi Aurore yarahisemo kwerekana umukunzi we, kuri we ngo amahitamo ye ntamwemerera kwerekana umukunzi we. Nyuma yo kwanga gutangaza umusore bari mu rukundo twamubajije icyo yagendeyeho cyangwa se azagenderaho ahitamo umusore bazabana. Yagize ati: "Icya mbere nkunda no mu nshuti zanjye nkunda umuntu urwana ishyaka agaharanira ikintu ashaka kugeraho, icya kabiri nkunda umuntu ubana n’abantu [wumva abantu] bisobanuye umuntu udaca imanza ku bantu ngo bakoze iki n'iki ahubwo agaha agaciro impamvu yabibateye niba ari kosa akabagira inama".

Akiwacu Colombe Nyampinga w'u Rwanda wa 2014

Miss Colombe yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru y’amavuko atanga ubutumwa ku bakobwa ko bakagombye guharanira ishema ryabo bakerekana ko bashoboye. Ati: "Niba ushaka ikintu uzagiharanire, uzagikorere kandi nutakigeraho uzaba wagerageje aho gutsindwa utagerageje watsindwa wagerageje, kuko hari byinshi wiga ukamenya aho intege nke zawe ziri ukabasha gukosora, rero bashyire imbaraga mu byo bakora".  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina 5 years ago
    Kuva kera navugaga ko Colombe arusha ubwenge abandi ba miss twagize. Kugeza ubu nta utagira ubwenge nkubwe. Ni umwana uzi no kwirwanaho kandi adasakuje.





Inyarwanda BACKGROUND