Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018 ubwo u Rwanda rwari rugiye kwakira Guinea Conakry habayeho ikibazo cy'uko indirimbo yubahiriza iki gihugu ibura bityo abari babishinzwe bajyanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) kugira ngo basobanure icyabiteye.
Mu busanzwe iyo amakipe y’ibihugu asohotse mu rwambariro habanza gukinwa indirimbo ya CAF, bagera mu kibuga bagatonda umurongo hakaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Kuri uyu mukino u Rwanda rwanganyijemo na Guinea Conakry igitego 1-1, ntabwo byabaye amahire ko indirimbo z’ibihugu ziririmbwa kuko uwari ushinzwe kuvuga gahunda uko zigomba gukurikirana yasabye ko hakinwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea birangira ibuze.
Habayeho gutegereza birangira indirimbo ibuze bityo komiseri w’umukino yanzura ko gahunda ziganisha ku ifirimbi ya mbere zakomeza ni bwo n’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda yasimbutswe.
Nyuma ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) cyahise gifata abakozi bose bari bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ibi kugira ngo basobanure impamvu amakosa nk’aya mpuzamahanga yaba. Umwe mu bo INYARWANDA yabashije kumenya batwawe ni Bahizi Blaise n'ubundi wari ushinzwe itumanaho kuri sitade ya Kigali.
Ubwo abatekinisiye (DJ) babanzaga kubazwa uko byagenze
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yahise asaba imbabazi nyuma y'ibi byabaye
Guinea bitondetse neza bategereje indirimbo yabo barayibura
Amavubi nayo yategereje Rwanda Nziza araheba
Umukino w'umunsi wa kane w'urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun, wasize u Rwanda runganyije na Guniea Conakry igitego 1-1. Igitego cya Guinea cyafunguye amazamu cyabonetse ku munota wa 32’ gitsinzwe na Jose Martines Kante nyuma y'uko abugarira b’u Rwanda babuze uko bifata mu gihe ikipe ye Guinea yari izamutse.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira, rurangiranwa Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool yagize ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Seydouba Soumah. Igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 77' w'umukino ku mupira yahawe na Kagere Meddie.
Jacques Tuyisenge ni we watsinze igitego cy'Amavubi
Jacques Tuyisenge agenzura umupira agana izamu
Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO