Perezida Donald Trump yashyizeho amabwiriza mashya yemeza ko ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari ryo rizajya rimanikwa ku nyubako za Leta, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Aya mabwiriza yaturutse mu Biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iyobowe na Marco Rubio, anaca burundu amabendera ya "Pride" harimo abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi), ab’ibitsina byombi (bisexual), abahinduza ibitsina (transgender), n’abandi bo mu muryango wa LGBTQ+.
Ibendera rya Black Lives Matter (BLM) naryo riri mu yaciwe rikaba rikoreshwa nk'ikimenyetso cy'urugamba rwo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura, riharanira uburenganzira n'uburinganire bw'abirabura mu muryango mugari nk'uko tubicyesha Dailymail.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara riragira riti: “Guhera ubu, ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryonyine ni ryo ryemerewe kumanikwa cyangwa kugaragara ku nyubako za Leta no mu biganiro byayo byose, haba mu gihugu no mu mahanga.”
Hakomeje kandi kugaragara uturere twihariye twemerewe kumanika ibendera rya “Prisoner of War/Missing in Action” ndetse n’irya “Wrongful Detainees”. Aya mabendera asobanura impamvu zidasanzwe zishingiye ku mateka y’intambara n'ubutabera.
Muri 2021, nyuma y’uko ibendera rya Pride ryamanitswe ku nyubako zimwe na zimwe mu rwego rwo kwizihiza ukwezi k’uburenganzira bw’abafite irangamimerere zidasanzwe, abagize inteko nshingamategeko bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani bagejeje mu Nteko umushinga wa “Old Glory Only Act” wateganyaga gukumira amabendera yose atari irya Amerika. Ariko uwo mushinga ntiwemejwe.
Perezida Trump arakataje mu gukora impinduka zikomeye muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO