Kigali

Trump yahamagariye ibigo by’ubucuruzi gukorera muri Amerika, abasezeranya imisoro iri hasi cyane

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/01/2025 21:00
0


Perezida Donald Trump yasabye ibigo gukorera ibicuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasezeranya imisoro mito, ariko abihanangiriza ko abazabirengaho bazahura n’imisoro ihanitse (tariffs).



Ku wa 23 Mutarama 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Ubukungu (World Economic Forum) yabereye i Davos, mu Busuwisi, abinyujije mu ikoranabuhanga. 

Muri iri jambo, yashimangiye ko ibigo mpuzamahanga bikwiye gukora ibicuruzwa byabyo muri Amerika kugira ngo birinde gushyirirwaho imisoro y'inyongera. 

Trump yagize ati: "Ubutumwa bwanjye ku bigo by'ubucuruzi ku isi ni ubworoshye: nimukore ibicuruzwa byanyu muri Amerika, tuzabaha amahirwe adasanzwe harimo n'imisoro iri hasi cyane kurusha aho ari ho hose ku isi. Ariko nimwanga kuhakorera, bizaba uburenganzira bwanyu, ariko muzasabwa kwishyura imisoro y'ubutumwa (tariffs)." 

Iri jambo rya Perezida Trump ryagaragaje umugambi we wo gukomeza guteza imbere inganda z'imbere mu gihugu no kugabanya ubucuruzi bw'ibicuruzwa byinjira mu gihugu. 

Nk'uko bitangazwa na Reuters, Perezida Trump yongeyeho ko ibigo bizahitamo gukorera muri Amerika bizungukira mu misoro mito, mu gihe abazahitamo gukorera ahandi bazahura n'ibihano by'imisoro ku bicuruzwa byabo byinjira muri Amerika. 

Abasesenguzi mu by'ubukungu bavuga ko iyi politiki ya Trump igamije kongera umusaruro w'inganda zo muri Amerika no guhanga imirimo mishya ku baturage b'igihugu cye. Gusa, hari impungenge ko iyi myanzuro ishobora guteza amakimbirane mu bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane hagati ya Amerika n'ibindi bihugu bikomeye mu by'ubukungu. 

Mu ijambo rye, Trump yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano, ubucuruzi mpuzamahanga, n'ubufatanye mu by'ubukungu, ashimangira ko Amerika izakomeza gushyira imbere inyungu zayo mu masezerano mpuzamahanga. 

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND