Umuhanzi Joel Lwaga wo muri Tanzania uherutse mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries arashinja iri tsinda ubwambuzi ndetse no kumwubahuka kuva akigera i Kigali kugeza atashye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 22/09/2018.
Tariki 16 Nzeli 2018 ni bwo Kingdom Of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye cyabereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) aho bari kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukunzwe cyane mu ndirimbo Sitabaki Nilivyo. Nyuma y'icyo gitaramo havutse umwuka mubi hagati ya Joel Lwaga na Kingdom of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye.
Umva hano Sitabaki Nilivyo ya JOEL LWAGA
Kingdom Of God Ministries yamenyekanye mu ndirimbo 'Sinzava aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi zinyuranye, irashinjwa ubuhemu n'ubwambuzi na Joel Lwaga uvuga ko batamuhaye amafaranga yose bagombaga kumuha. Si ibyo gusa ahubwo uyu muhanzi wo muri Tanzania ashinja iri tsinda kumwubahuka mu minsi yose yamaze i Kigali dore ko ngo bamutereranye bakamutesha agaciro. Joel Lwaga avuga ko Kingdom of God banze kumwitaho uko bikwiriye, yitabwaho na Aline Gahongayire.
Kingdom Of God mu gitaramo yatumiyemo Joel Lwaga
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Joel Lwaga yadutangarije ko Kingdom of God Ministries itamuhaye amafaranga yose yagombaga kumuha, icyakora ntabwo yavuze umubare w'ayo bagombaga kumuha kimwe n'uko atavuze ayo bamwambuye. Yatweretse ikiganiro yagiranye n'umuyobozi wa Kingdom of God ku munsi w'igitaramo aho baganiraga ku mafaranga bari bamusigayemo, bakamusubiza ko bagiye kubibaza ushinzwe ikigega mu itsinda. Joel Lwaga avuga ko yari yanze kuririmba batarayamuha, icyakora arabubaha araririmba, birangira batayamuhaye ndetse ngo nyuma y'igitaramo yarabahamagaye banga gufata terefone ye.
REBA HANO NZAMUHIMBAZA YA KINGDOM OF GOD
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018 ubwo Joel Lwaga yasubiraga iwabo muri Tanzaniya, ngo yaje kuvugana na Ngaga Micheal Perezida wa Kingdom of God Ministries amubwira ko atari bumugereho (Atabasha kumuherekeza). Icyakora Joel Lwaga avuga ko iyo Micheal agira umutima wo kumwishyura yari kumuha kuri Mobile money amafaranga bamusigayemo. Uyu muhanzi avuga ko mu masezerano yagiranye na Kingdom of God, bagombaga kumuha mu madorali amafaranga bamwemereye bitewe n'uko iwabo muri Tanzania ngo badafite uburyo bwo kuvunja amafaranya y'amanyarwanda mu madorali, gusa ngo iri tsinda ryamuhaye amafaranga y'amanyarwanda ntiryuzuza umubare w'amadorali bari bavuganye.
Joel Lwaga mu gitaramo cya Kingdom Of God Ministries
Yagize ati: "Icyambabaje cyane, amafaranga y'amanyarwanda (RWF) bampaye ntabwo ahwanye n'amadorali y'Amerika (USD) twari twavuganye" Joel Lwaga ngo yasabye Kingdom of God Ministries kumuha kuri mobile money amafaranga yari asigaye, we akajya kuyavunja mu madorali n'ubwo bagomba kubimukorera nk'uko amasezerano bagiranye abivuga, gusa ngo nabyo byarangiye batabikoze. Akomeza avuga ko amafaranga yaciye iri tsinda atari yo asanzwe ahagurukira kuko yabikoreye kubashyigikira by'ikirenga. Joel Lwaga aganira na Inyarwanda.com yagize ati:
Muvandimwe, ikibazo si amafaranga kuko amafaranga banyemereye sinavuga ko banyishyuye. Ntabwo nakabaye mpagurukira amafaranga banyemereye. Naje mu Rwanda kuko nashakaga gusura u Rwanda no gufatanya n'abanyarwanda guhimbaza Imana. Ikindi nabikoreye mushiki wanjye Aline Gahongayire wanyinyingiye kuza mu Rwanda nk'uje kuhasura. Amafaranga bampaye sinjya nyafata n'iyo natumiwe kugaragara gusa ahantu runaka kuririmba bitarimo, so bagombaga kubiha agaciro.
Joel Lwaga avuga ko mu gihe yamaze mu Rwanda nta muntu n'umwe wo muri Kingdom of God bavuganaga, ngo ntabwo yari azi ikijya imbere ku gitaramo bari bamutumiyemo. Ati: "Nta muntu n'umwe muri bo wamvugishaga, ntibabaga bazi niba ndi ho cyangwa ntariho. Ntibabaga bazi niba nariye cyangwa se ntariye." Akomeza avuga ko bamuhaye 'Band' idashobotse igomba kumufasha kwitegura igitaramo, bituma ashaka indi imunogeye abifashijwemo na Gahongayire. Ngo Kingdom of God banze kwishyura iyo band, bamusaba gukorana n'iyo bamuhaye.
Ngo Imana izahana bikomeye perezida wa Kingdom of God Ministries
Joel Lwaga avuga ko perezida wa Kingdom of God Ministries (Ngaga Micheal) yamuhemukiye cyane bityo ngo Imana izamuhana bikomeye dore ko ngo hari abaririmbyi yabujije ngo batamufasha mu gihe bo ubwabo babaga babishaka cyane. Ku munsi w'igitaramo ngo ntabwo bamwemereye gukora 'sound check'. Ngo uburyo yaririmbye mu gitaramo ibyuma bisamira, ngo ni bwo bwa mbere byari bimubayeho kuva yatangira kuririmba. Icyakora Kingdom Of God ivuga ko yatengushywe cyane na CLA ku bijyanye na sound. Nyuma y'igitaramo ngo aba baririmbyi banze kuvugisha Joel Lwaga, gusa ngo nyuma y'iminsi itatu igitaramo kibaye ni bwo baje kumureba.
Umwuka mubi watangiriye i Kanombe ubwo Joel Lwaga yari aje mu Rwanda
Joel Lwaga ngo yababajwe n'uburyo akigera i Kanombe yamaze iminota hafi 40 yabuze abamwakira. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com Janvier Iyamuremye wari i Kanombe tariki 13/09/2018 ubwo Joel Lwaga yageraga i Kigali, avuga ko uyu muhanzi yakiriwe i Kanombe na bamwe mu bayobozi ba Kingdom Of God, icyakora ngo bamaze iminota hafi 40 bategereje abakobwa bari bafite indabo kuko bari bababuze. Abo bakobwa baje kuza, bahasanga Aline Gahongayire, bafatanya kwakira uyu muhanzi, nuko akomeza kuri hotel yagombaga gucumbikamo. Kuva ubwo ni bwo umwuka mubi wavutse dore ko Joel Lwaga avuga ko abo muri Kingdom of God batigeze bamenya amakuru ye aho bamucumbikiye. Uyu muhanzi avuga ko ibye n'iri tsinda yabihariye Imana kuko ngo ari yo gusa ikwiriye kubibahembera.
Aba bakobwa bageze i Kanombe bazanye indabo nyuma y'iminota hafi 40 Joel Lwaga abategereje
Aline Gahongayire ari mu bakiriye Joel Lwaga i Kanombe
Aline Gahongayire avuga ko yagize impanuka kumenya Kingdom of God
Aline Gahongayire wafashije Kingdom of God gutumira Joel Jwaga, avuga ko yagize impanuka kumenya iri tsinda bitewe n'ubuhemu bakoreye Joel Lwaga dore ko ari we wabahuje. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Aline Gahongayire yavuze ko ibyo Kingdom Of God yakoreye Joel Lwaga yaba umugabo wo kubihamya. Ngo baramuhemukiye cyane ku buryo uyu muhanzi wo muri Tanzania yatashye yarakaye cyane. Aline Gahongayire avuga ko Kingdom of God yambuye Joel Lwaga, baramusuzugura cyane ndetse banamwicisha inzara aba ari we umwitaho. Yavuze ko iri tsinda (Kingdom Of God) atarifata nk'Ubwami bw'Imana nk'uko izina ryaryo riri ahubwo ngo ni 'Ubwami bwa satani' (Kingdom of Hell) bitewe ahanini n'umuyobozi waryo (Ngaga Micheal) ari nawe ashinja ibi byose. Aganira na Ibyishimo.com, Gahongayire yagize ati:
Ni iki se naba mbashakaho? (Aravuga Kingdom Of God Ministries). Nta kintu byamarira kubeshya ikintu nka kiriya, ariko ukuri kurahari. Inyungu se nashaka mu gitaramo cya bariya ni izihe? Amafaranga ntayo bandusha, izina ntaryo bandusha, yewe n’uburambe ntabwo bandusha. Ni iki se naba mbashakaho? No kuba narabamenye ni impanuka nagize. Njyewe biriya nabyanditse maze kubona agahinda umushyitsi yatahanye, nta kindi napfa na bariya bantu, ni indege se batunze? Bo ubwabo bazi amakosa bakoze menshi usibye no kumwambura hari n’ibindi byinshi….Iyo tuza guhurira ku kibuga cy’indege nimugoroba muherekeje (Ku wa Gatandatu) ni bwo mwari kumenya byinshi.
Gahongayire ngo yagize impanuka kuba yaramenye Kingdom of God
Kingdom Of God Ministries ivuga iki ku buhemu n'ubwambuzi ishinjwa?
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n'umuyobozi wa Kingdom Of God Ministries, Ngaga Micheal yadutangarije ko nta kosa na rimwe bigeze bakorera Joel Lwaga kuko bamuhaye amafaranga yose bagombaga kumuha nk'uko biri mu masezerano bagiranye. Ati: "Twamwishyuye amafaranga yose" Ngaga Micheal arashinja Aline Gahongayire kwihisha inyuma y'ibi byose bitewe n'inyungu ngo yashakaga ku gitaramo cyabo akazibura. Bijyanye n'uko Gahongayire yabyifuzaga, ngo Kingdom of God yasabwaga kwishyura 'Double' (inshuro ebyiri), ni ukuvuga ibyo bishyuye byose kuri Joel Lwaga akaba ari nabyo yishyura Aline Gahongayire, ibintu ngo aba baririmbyi bamaganiye kure bikababaza Gahongayire ari naho bavuga ko ari yo ntandaro yo 'Kubijundika'. Icyakora Ngaga Micheal yabwiye Inyarwanda.com ko atatangaza ukuri kose ku mafuti ya Gahongayire, gusa yavuze ko atatinya kuvuga ko Gahongayire ari 'umupagani'
Ese koko Kingdom Of God yicishije inzara Joel Lwaga?
Twabajije Ngaga Micheal iki kibazo, adutangariza ko atari ukuri. Ati: "Ni ugusebanya, ntitwashyira hanzi ukuri kose kw'ibya Aline, nakomeze akore ibyo ashaka, Imana ni yo izi ukuri. Gusa sinatinya kuvuga ko Aline ari umupagani". Ngaga Micheal yadutangarije ko Joel Lwaga bamwakiriye muri hoteli yitwa K Hotel aho bamwishyuriraga ibihumbi 100 y'amanyarwanda ku munsi. Yavuze kandi ko batigeze bamwicisha inzara nk'uko Gahongayire na Joel Lwaga babivuga kuko ngo by'akarusho bamuhaye uwitwa Mano ahamya ko ari we wa mbere mu Rwanda mu guteka neza.
Ku bijyanye no kuba bataramwitayeho ubwo Joel yari i Kigali, yahamije ko babikoze, bamusezera ku wa Gatatu kuko ku wa kabiri bitabakundiye, n'uko Joel Lwaga akomezanya na Aline Gahongayire imishinga bari bafitanye kugeza atashye. Si ibyo gusa ngo bamukoreye ahubwo banamwishyuriye itike y'indege ingana n'ibihumbi 380 y'amanyarwanda (kuza mu Rwanda no gusubira iwabo), banamuha imodoka imutembereza aho ashaka kujya hose muri Kigali. Ntiyasobanuye neza amafaranga yose bagombaga guha uyu muhanzi, gusa yavuze ko nyuma y'igitaramo bamuhaye ibihumbi 300 y'amanyarwanda. Icyakora Joel Lwaga we avuga ko amafaranga yahawe atuzuye kuko bagombaga kumwishyura mu madorali umubare w'ayo atadutangarije.
Yvan Buravani mu gitaramo Kingdom Of God yatumiyemo Joel Lwaga
Habaye udushya twinshi,...Yayeli yambikiwe impeta y'urukundo kuri stage
Yayeli yasazwe n'ibyishimo,...
IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN BURAVAN NA NGAGA MICHEAL NYUMA Y'IGITARAMO
TANGA IGITECYEREZO