RFL
Kigali

Urujijo ku cyashyize iherezo mu rukundo rwa Daniella na Dr Jose Chameleone

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2018 19:16
0


Ejo ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeli 2018, twabyukiye ku nkuru ivuga ko umuhanzi Jose Chameleone na Daniella Atim Mayanja batakiri umwe. Ibi byemejwe na nyiri ubwite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ibye n’umugore we byageze ku iherezo.



Chameleone uri kubarizwa muri Amerika, yanditse kuri Facebook, mu buryo bwa gihanzi avuga ko yamaze gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka icumi, avuga ko ari wenyine kandi ko adashakisha. Yifurije ibyiza umugore we, avuga ko byari bihagije ibyo yanyuranyemo nawe, ngo ntiyari gushobora gukomeza kubana n’umutima ukomeretse.

Ibi ariko ntabwo byakiriwe kimwe n’abafana ndetse n’abandi bakurikirana uyu muhanzi muri rusange. Bavuze ko atari ubwa mbere Chameleone avuze ibintu nk’ibi ariko nyuma akisubira, hakanagaragara impamvu nyayo yatumye abikora. Benshi bahurije ku kuba uyu muhanzi yarakoze ibi agamije kwamamaza igitaramo cye yateguye ku wa 07 Ukuboza 2018 ahitwa Lugogo Cricket Oval.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda iravuga ko hari n’abandi bavuze ko Chameleone yatangaje y’uko yashwanye n’umugore we agamije ko yigarurira umubare w’abafana bari bamaze iminsi bahanze amaso ihangana rya Bebe Cool na Bobi Wine.

Jose Chameleone and Daniela Break Up

Chameleone afitanye abana batanu n'umugore we

Bizwi ko Umuyobozi wa Leone Music Empire [Chameleone] atajya yishimira ko yacyingirizwa n’uwari we wese mu ruganda rw’imyidagaduro, ngo byaba ari yo mpamvu yashyize iherezo ku rukundo rwe n’umugore we Daniella agamije kongera gushyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Mu gitondo cy’uyu wa mbere, Chameleone yemeje ko atigeze atandukana n’umugore we, avuga ko amukunda byeruye. Nk’uko byakerwaga na benshi, yanongeyeho ko ari gutegura igitaramo, anavuga ko konti ye ya Facebook yibwe. Yagize ati:

Daniella, iyaba twumvaga ibintu kimwe twagakwiye kuba dukora ibirenze ibi! Abantu benshi bashyira imbaraga mu bintu bidashinga, mu bintu byiza bakagaragaza gucika intege. Ni ikimwaro kuri twe. ..Daniella ndakunda cyane… tariki 07 Ukuboza 2018 mfite igitaramo Lugogo Cricket Oval Stadium.… Konti yanjye yibwe.

Ibi ariko bitandukanye n’ibyanditswe n’umugore we Daniella. Uyu mugore yasibye amafoto yose yari afitanye n’umugabo we Chameleone kuri konti ya Instagram. Yanditse avuga ko yabonye ubwigenge mu buzima bwe, abwira abamukurikirana ko ‘yamaze gutandukana byeruye n’umugabo we’.

Chameleone na Daniella bakoze ubukwe kuwa 07 Kamena 2008. Si ubwa mbere bombi bashwanye, umugore we yigeze kumushinja kumukubita no kumuhohotera ariko baza kwiyunga.

Daniela Atim deletes Chameleone Pictures

Daniella umugore wa Chameloene yavuze ko ibye yabirekeye Imana

Jose Chameleone - Daniela Atim and daughter

Biravugwa Chameloene yatandukanye n'umugore we agamije kwamamaza igitaramo afite muri uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND