Kigali

Rehoboth Ministries bongeye gutegura igitaramo ngarukamwaka cyitwa 'Praise and worship explosion'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2018 12:11
1


Rehoboth Ministries yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ku musaraba, Uri uw'igitangaza Yesu, Intimba, Tuzahimbaza n'izindi yongeye gutegura igitaramo ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza Imana, bise 'Praise and worship explosion'.



Patrick Munini umuyobozi wa Rehoboth Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo 'Praise and worship explosion' cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 7/10/2018 kikazabera mu Gakinjiro ka Gisozi kuri Bethesda Holy church (BHC). Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Usibye itariki ndetse n'aho kizabera, kugeza ubu nta yandi makuru aratangazwa kuri iki gitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Rehoboth Ministries. Rehoboth Ministries iri mu matsinda akomeye mu Rwanda no mu karere. By'akarusho yomoye imitima ya benshi mu banyarwanda binyuze mu ndirimbo zayo.

Rehoboth Ministries

Rehoboth Ministries

Rehoboth Ministries

Igitaramo Rehoboth Ministries yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yohani6 years ago
    Ndipfuza cane kubona abo bahanzi. Murakwiye gukora reportage kuri iyo chorale, l'une des meilleures mu karere kacu. Mutwereke n'amafoto yabo, umwe wese.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND