Kigali

Udushya n'ibitazibagirana byaranze igitaramo cy'amateka 'One Spirit Worship Concert' cya Serge Iyamuremye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2018 7:01
0


Serge Iyamuremye umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n'umwe mu bakunzwe cyane muri uwo muziki, aherutse gukora igitaramo cy'amateka na n'ubu kikivugwaho kubera udushya twakiranze.



Ni igitaramo yise One Spirit Worship Concert' cyabaye tariki 26/08/2018 kibera muri Kigali Serena Hotel kitabirwa ku rwego hejuru mu gihe kwinjira byari 5,000Frw na 10,000Frw. Serge Iyamuremye yari ari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo: Tembalami wo muri Zimbabwe, Apollinaire w'i Burundi, Patient Bizimana, True Promises, Gisubizo Ministries, Arsene Tuyi na Christian Irimbere. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho udushya n'ibitazibagirana byaranze iki gitaramo. 

1. Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru biba amateka kuri Serge


Iki gitaramo cya Serge cyaranzwe n'ubwitabire bw'abantu benshi dore ko salle ya Kigali Serena Hotel cyabereyemo yari yakubise yuzuye abandi bakabura aho bicara. Si ubwa mbere Serge akora igitaramo kikitabirwa, gusa ni ubwa mbere mu mateka ye akoze igitaramo kikitabirwa ku rwego rwo hejuru. Icyo yakoze mu myaka hafi 3 ishize kikabera muri Kigali Serena Hotel, kitabiriwe ku rwego ruciriritse.

Kuri ubu rero Serge yamaze kwandika amateka aho yinjiye mu mubare w'abahanzi bujuje Kigali Serena Hotel mu gitaramo abantu binjiyemo bishyuye. Abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com uko yakiriye igitaramo cye, Serge yagize ati: "Nashimye Imana cyane kuko twabonye Imana ikora. Ni ukuri nashimiye Imana cyane kuko ni yo byose." Abajijwe niba ibyabaye byaramutunguye, yavuze ko yari yizeye Imana. 

2. Ibijyanye na tekiniki byari ntamakemwa

Kimwe mu bintu abitabiriye igitaramo cya Serge batazibagirwa, ni umuziki w'umwimerere ndetse uryoheye amatwi n'amaso wacuranzwe muri iki gitaramo. Ibi bikaba byaragezweho ku bw'akazi gakomeye kakozwe n'abari bashinzwe ibijyanye na tekiniki. Abaririmbyi bagize Shekinah Worship Team ya ERC Masoro ni bo bafashije Serge mu miririmbire, aba akaba ari abaririmbyi bazwiho ubuhanga n'amajwi agororotse. Sound yari imeze neza cyane, bituma benshi baha amanota menshi kompanyi yari ifite 'Sound' mu nshingano zayo. Uko Serge yitwaye kuri stage byerekanye ko yafashe umwanya uhagije wo kwitegura. 

3. Igitaramo kitabiriwe na benshi mu byamamare mu Rwanda

Kate Bashabe, Miss Joannah, Pastor P, Uncle Austin ni bamwe mu byamamare bitabiriye igitaramo cya Serge-AMAFOTO

Ntabwo bikunze kubaho kubona igitaramo cya Gospel kitabirwa n'abantu b'ibyamamare benshi. Mu gitaramo Serge aherutse gukora hari abantu banyuranye b'ibyamamare hano mu Rwanda barimo: Pastor P, Uncle Austin, umunyamideri Kate Bashabe, Mike Karangwa, Miss Flora Umutoniwase, Nyampinga w'Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, Judo Kanobana ukuriye Positive Production n'abandi. Mu bazwi cyane mu gisata cy'Iyobokamana bitabiriye iki gitaramo harimo: Pastor Lydia Masasu, Aime Uwimana bakunze kwita Bishop, Israel Mbonyi, Diana Kamugisha, Brian Blessed n'abandi. Ibi byagaragaje uburyo umuziki wa Gospel ukunzwe cyane hano mu Rwanda.

4. Mbere y'igitaramo Imvura yaraguye Serge agira ubwoba

Imvura yatangiye kugwa mbere y'uko igitaramo gitangira, bituma hari abantu babura uko bakitabira. Uko yakomezaga kugwa kandi ari nyinshi, byatumye Serge aho yari yicaye agira ubwoba, gusa akomeza kwizera Imana kuko ishobora byose. N'ubwo hari abatarabashije kwitabira kubera imvura, hari benshi bemeye kuyigendamo, salle irakubita iruzura. Serge aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Nari nizeye icyo Imana yambwiye numvaga uko byagenda hari icyo Imana iri bukore, gusa hari igihe kwizera byageze numva gusa nukugiye kuko numvaga imvura itari bwemerere abantu kuza ariko Imana ni iyo kwizerwa pe."

5. Igitaramo cyitabiriwe cyane n'urubyiruko, abakobwa/abagore ni bo bari benshi


Ubusanzwe indirimbo za Serge zikundwa cyane n'abiganjemo urubyiruko. Mu gitaramo aherutse gukora urubyiruko ni rwo rwinshi by'akarusho muri iki gitaramo byari agashya dore ko unyujije amaso mu bakitabiriye usanga abakobwa/abagore ari bo bari benshi kuruta abasore. Wabonagamo abakobwa benshi b'uburanga. Na ba Nyampinga (abakobwa bambitswe amakamba y'ubwiza) bari bahari aho twavugamo Miss Flora na Miss Joannah. Ibi byagaragaje ko Serge Iyamuremye ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane n'abiganjemo igitsinagore.

Abakobwa/abagore ni bo bitabiriye cyane kurusha abasore/abagabo

6. Apotre Masasu ntiyitabiriye igitaramo cy'umuhungu we Serge,...amaze kubura mu bitaramo 3 bikomeye by'abana be kandi byikurikiranya

Apotre Masasu ukunze kwitwa 'Daddy' n'abo mu itorero akuriye rya Restoration church, azwiho cyane gushyigikira abahanzi bo mu itorero rye dore ko yagiye yitabira ibitaramo by'abahanzi banyuranye. Hari amakuru yavuzwe ko Apotre Masasu yagombaga kwitabira igitaramo cya Serge, gusa byarangiye atabashije kuhaboneka, icyakora yohereje umugore we. Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko ku munsi w'igitaramo cya Serge, Apotre Masasu yari arwaye. N'ubwo ariko atabashije kwitabira iki gitaramo, bimaze kuba ubugira gatatu atabasha kwitabira ibitaramo by'abahanzi bo mu itorero rye. Mu mpera za 2017 ntiyitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, kuri Pasika y'uyu mwaka ntiyitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana, none ntiyanitabiriye icya Serge.

7. Pastor Lydia Masasu na Apotre Apollinaire bakoze ikintu cyakoze benshi ku mutima


Mu gitaramo cya Serge, Pastor Lydia Masasu yafotowe arimo kongorera Serge ibintu benshi bagiriye amatsiko menshi. Serge yadutangarije ko uyu mubyeyi we mu buryo bw'umwuka yari yishimye cyane nuko amwaturiraho imigisha. Yagize ati: "Yaranezerewe cyaneeee arimo aranyaturiraho amagambo meza. Nk'umubyeyi yanyaturiragaho imigisha." Kuba hafi ya Serge by'akarusho akamugira inama izamufasha mu muziki we ni ibintu benshi bashimira cyane Pastor Lydia Masasu by'umwihariko Restoration church dore ko yakoze ibishoboka byose ikamamaza iki gitaramo ndetse bakanakitabira.

Amakuru dufite avuga ko mu materaniro yose ya Restoration church Masoro aho Serge asengera haba ku Cyumweru no mu yindi minsi, hatangangwa itangazo ry'iki gitaramo. Usesenguye neza usanga, imigendekere myiza y'igitaramo cya Serge, Restoration church nayo yarabigizemo uruhare dore ko banagerageje kukitabira. Undi mukozi w'Imana wakoze igikorwa cyishimiwe cyane ni Apotre Apollinaire wagaragaje ko atewe ishema no kuba Serge yise umwana we arimo gutera imbere. Yatuye amagambo meza kuri Serge avuga ko iki ari igihe cye, asaba abari mu gitaramo kumushyigikira cyane.

8. Tembalami yaratunguranye araririmba ndetse arishimirwa cyane


Tembalami ari mu bahanzi bakomeye muri Zimbabwe mu muziki wa Gospel. Ubusanzwe ntabwo yagombaga kuririmba mu gitaramo cya Serge na cyane ko atigeze yamamazwa nk'uzaririmba. Mu buryo butunguranye Tembalami yaririmbye muri iki gitaramo, benshi barizihirwa bikomeye. Kuba uyu muhanzi yari yavuye iwabo akaza mu Rwanda ku bwo gushyigikira Serge nta kindi kintu kimuzanye, ni ikintu cyiza cyane yakoze akwiriye gushimirwa, ndetse iyo ataririmba byari kugaragara nk'ikintu cyo kunengwa. Twabibutsa ko Serge na Tembalami bafitanye umushinga w'indirimbo. 

9. Umwe mu bayoboye iki gitaramo yatangaje ibyibajijweho cyane

Iki gitaramo cyayobowe n'abantu babiri. Madamu Jackie, umwe mu bayoboye iki gitaramo yakoze ibyibajijweho cyane na bamwe mu bari muri iki gitaramo ndetse hari n'abamunenze. Ushobora kuba ugize amatsiko y'ibidasanzwe yakoreye kuri stage mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ubwo Arsene Tuyi na Christian Irimbere bari bamaze kuririmba, Madamu Jackie nk'uwari uyoboye igitaramo, yafashe mikoro mu rwenya rwinshi avuga amagambo atarishimiwe na bose.

Yashimagije ubuhanga Tuyi na Christian bafite mu miririmbire yabo anakomoza ku buranga bw'aba basore bakora umuziki wa Gospel ndetse ababwira ko bari mu bibazo byo guteretwa n'abakobwa. Hari aho yagize ati: "Aba basore beza baririmbye neza, kandi wabona abakobwa muri aha mutari bubaterete? Tuyi, Christian, muri mu bibazo!" Aya magambo ntiyakiriwe neza n'abantu bose bari muri iki gitaramo ndetse hari uwahise yandika ku mbuga nkoranyambaga asaba abategura ibitaramo kujya baha amabwiriza abo baba bahisemo ko bayobora ibitaramo byabo kuko rimwe na rimwe hari igihe bazajya babavangira, ibyari iby'umwuka bigafata indi sura.

10. Abantu barizihiwe cyane, bamwe bavuga indimi zitumvikana

Ushobora kubifata nk'ibihimbano ariko ni ukuri rwose abitabiriye igitaramo cya Serge basabanye n'Imana mu buryo bukomeye binyuze mu kuramya Imana mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye. Guhembuka no Kuzura Umwuka Wera ni nabyo Serge yifuzaga ko byazaranga igitaramo cye ndetse ni nako byagenze koko. Bamwe barishimye cyane kugeza aho bananirwa kwihangana bararira. Abari bicaye inyuma ku ruhande rw'iburyo uturutse kuri stage, ntabwo bakwibagirwa umubyeyi wizihiwe cyane ubwo Serge yari ari kuri stage, nuko akuzura Umwuka Wera akavuga mu ndimi zitumvikana, ati: "Shakarababaaa". Abakristo benshi, bafata Kuzura Umwuka Wera nk'ikimenyetso cy'Ubwiza bw'Imana buba bwamanukiye abantu hateraniye ahantu runaka barimo gusenga. Uvuga indimi zitumvikana aba arimo kuganira n'Imana.

Benshi bahagiriye ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana

Muri iki gitaramo habanetse umwanya uhagije wo kubyinira Imana

KANDA HONO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO UKO SERGE YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE BWITE

REBA HANO UKO APOTRE APOLLINAIRE YARIRIMBYE

REBA HANO UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND