Kigali

Abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 bigishije abaturage b'i Muhanga kurwanya imirire mibi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/08/2018 8:38
3


Mu irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda 2018 abakobwa bose bahataniraga iri kamba biyemeje kuzahuriza ku mushinga umwe bakawufatanya mu rwego rwo kugira ngo bafashe buri mukobw wiyamamaje kugerageza gushyira mu ngiro umushinga we, kuri ubu aba bakobwa batangiye umushinga wo kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi.



Kuri uyu kane tariki 23 Kanama 2018 Nyampinga w'u Rwanda nabagenzi bebari kumwe mu irushanwa berekeje mu karere ka Muhanga aho bari mu gikorwa cyo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu muri gahunda bihaye yo gukorera hamwe mu kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana.

Ni gahunda batangiriye mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Bugesera, kuri ubu bakaba bari bamanukiye mu Ntara y'Amajyepfo aho bari berekeje mu karere ka Muhanga, umurenge Nyarusange, akagari Songati, umudugudu Murambi aho bubatse uturima tw'igikoni tw'ikitegererezo muri uwo mudugudu ndetse bakanagirana ibiganiro n'abaturage bari aho kubijyanye n'ikibazo cy'imirire mibi cyane cyane mubana.

Nkuko uwaruhagarariye abandi ba nyampinga Umutoniwae Anastesia unavuka mu karere ka Muhanga ndetse no mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 akaba  yari ahagarariye intara y'Amajyepfo yabigarutseho mu ijambo rye yibukije abari aho ko aba bana aribo bazavamo abakomeye b'ejo hazaza ndetse ko kandi ibyo benshi bita kurya neza atariko kurya neza.

Yakomeje anavuga ko nubwo i Muhanga cyane uyu murenge wa Nyarusange nta kibazo cy'imirire mibi gihari cyane ariko ko gukora neza ntawutakora neza ahubwo igikomeye cyane ari ugukomeza ukora neza udasubira inyuma. Mwijambo rye nka Nyampinga w'u Rwanda Miss Liliane Iradukunda yibukije abari aho ko igihugu atari imisozi cyangwa imihanda abantu babona, ahubwo igihugu ari abantu anababwira ko igihugu kidafite abantu kitaba cyitwa igihugu bityo kimwe mu byatuma igihugu kititwa igihugu imirire mibi irimo kuko ufite igihugu cy'abantu bose bafite ikibazo kimirire mibi ntacyo waba ufite kuko iyo urya nabi ugwingira mumitekerereze ndetse no kumubiri bityo asaba abaturage kurinda abana b'igihugu ndetse babo imirire mibi.

Ba Nyampinga bagaragarijwe urukundo ku buryo bukomeye ndetse no gutungurwa nabazi amakuru yabo cyane ko banabanje gusura urubyiruko mu kigo cy'urubyiruko cya muhanga aho basuye ibikorwa byinshi bikorerwa aho ndetse ubabera n'umwanya wo kuganira na bagenzi babo b'urubyiruko bungurana ibitekerezo kucyabateza imbere kigateza imbere n'igihugu cyabo. Nk'uko tubikesha Rwanda Inspiration Back Up bategura igikorwa cya Miss Rwanda ngo iyi gahunda abakobwa biyemeje irakomeje ndetse izakomereza mu bice byinshi bitandukanye by'igihugu.

Miss RwandaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaBubatse uturima tw'igikoniMiss RwandaMiss RwandaAbabyeyi bishimanye na ba NyampingaMiss RwandaMiss RwandaUturima tw'igikoniMiss RwandaBabanje gukarabya abana mbere yo kubaha ifunguromiss RwandaBuri mwana yagenewe igikombe cy'amata n'ifunguro rya saa sitaMiss RwandaMiss RwandaMiss RwandaBagaburiye abana ifunguroMiss RwandaNyuma bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lindiro6 years ago
    Usibye kwiyerekana ntakindi mbonamo
  • kiddo6 years ago
    ngo usibye kwiyerekana ntakindi ubonamwo???ubu ntamata,ntabiryo ntabana wabonye barigusangira bishimye koko@lindiro??ubuse wowe washakagase kubona ikira??uzakore ibyo ushaka kubona.
  • Jimmy Usengimana 6 years ago
    Nukuri liliane na bagenzi be bakoze igikorwa kiza kdi uwiteka akomeze aborohereze muri byose



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND