RFL
Kigali

Nyuma y'igihe adakora indirimbo zibyinitse King James yashyize hanze 'Abo bose' isubiza abakunda izi ndirimbo-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2018 10:30
3


King James ni umwe mu bahanzi bubashywe muri muzika y'u Rwanda. Uyu muhanzi uri gukora cyane muri uyu mwaka wa 2018, kuri ubu akomeje kugaragaza umuvuduko ukomeye mu bikorwa bye bya muzika. Nyuma y'igihe gito ashyize hanze indirimbo 'Agatimatima, Hari ukuntu ndetse na Nyuma yawe', kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya.



Indirimbo nshya King James yashyize hanze yayise 'Abo bose'. Ni indirimbo yihuta kandi ibyinitse ikaba indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat. Iyo uyumvise neza wumva ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'umusore uganiriza umukunzi we amwibutsa abantu banyuranye baba bashaka kumumutwara, bashuka umukunzi we bamushukisha ibintu bakamusebya ariko akanamwereka ko ibyo byose azabyirukira agasanga hari umukunda.

King James aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko amashusho y'iyi ndirimbo yarangiye ndetse azayashyira hanze mu minsi ya vuba cyane ko kuyafata no kuyatunganya byarangiye. Yavuze ko icyo akoze ari ukubanza kumvisha abantu iyi ndirimbo ye nshya. Uyu muhanzi kandi yatangarije umunyamakuru ko we agerageza gushyira hanze indirimbo zo gushimisha abakunzi be bakunda injyana zinyuranye za muzika.

King James King James umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bagaragaza ubuhanga

King James yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi binyuranye bya muzika ari gutegurira abakunzi be ndetse abizeza ko byanze bikunze afite icyizere ko abakunzi ba muzika bazagenda bakira neza ibikorwa bye dore ko bimwe mu bihangano amaze gushyira hanze n'ubundi byakirwa neza n'abakunzi ba muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'ABO BOSE' YA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ab'ubu V2
  • Nziza5 years ago
    Aka ni keza musore!
  • the famous5 years ago
    congz 2 u #RUHUMURIZA turakwemer ndetse n'indirimbo zae turazumva cyn byumwihariko #agatimama!





Inyarwanda BACKGROUND