Tour du Rwanda 2018 irakomeje kuva kuwa 5-12 Kanama 2018 ariko ikaba iri kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakuriwe na SKOL nk’umutera nkunga mukuru w’umukino w’amagare mu Rwanda by’umwihariko Tour du Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, Tour du Rwanda 2018 yari igeze mu Karere ka Huye ivuye Kicukiro mu mujyi wa Kigali ku ntera ya kilometero 120.3 (120.3 Km), itwarwa na Mugisha Samuel kapiteni w’ikipe y’igihugu ukinira ikipe ya Dimension Data For Qhubeka akoresheje 3h08’56’.
Benurugo Kayihura Emilienne uhagarariye ubucuruzi muri SKOL avuga ko iyo nka SKOL barebye uko byari byifashe umwaka ushize ubwo Areruya Joseph agera i Huye akanareba uburyo byari bihagaze Mugisha Samuel akora amateka, abona ko harimo itandukaniro rinini mu bijyanye n’ubwiyongere bw’abafana ndetse n’iterambere muri gahunda zitandukanye.
“Ndabona umunezero mu bantu utandukanye n’uw'ubushize (2017) kuko ubona bigenda byiyongera. Buri mwaka uko ngiye muri Tour du Rwanda mbona Abanyarwanda barushaho kuyitabira kuko ubu abanyarwanda bose basigaye baba bashaka kumva niba Tour du Rwanda iri buce aho batuye kugira ngo bajye kureba. Ni ikintu cyiza kuko ni nako tugenda tubisobanukirwa kurushaho n’abantu bakarushaho kwitabira”. Kayihura Emilienne
Benurugo Kayihura Emilienne kandi avuga ko nka SKOL bishimira cyane ko kuri uyu wa Mbere umunyarwanda yatsinze intera itari na ngufi.
“Ikintu twishimira nuko umunyarwanda yatsinze. Yatsinze kandi SKOL mu busanzwe ifasha n’amakipe arimo na Benediction Club ihagarariye u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018, urumva ko ni ishema kuri twe nka SKOL. Poromosiyo twageneye abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2018 yo kubareka bakarushanwa tukabahemba amagare n’ibindi bitandukanye, iri kugenda neza kuko bari kuyitabira”. Kayihura Emilienne
Benurugo Kayihura Emilienne umukozi uhagarariye ubucuruzi bwa SKOL by'umwihariko muri Tour du Rwanda 2018
SKOL bishimira ko Team Rwanda ihagaze neza muri Tour du Rwanda 2018
Benediction Club ikipe iterwa inkunga na SKOL Rwanda
Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%
Mu bijyanye n’ibicuruzwa biri ku isoko by’umwihariko Tour du Rwanda 2018, Benurugo avuga ko muri iri siganwa ngaruka mwaka SKOL ifite PANACHE, ikinyobwa kidasembuye kitahinduye umwimerere gisanganwe ahubwo ko bahinduye icupa isutswemo n’ibindi bitandukanye birimo serivisi nziza.
“Ikintu cya mbere navuga abantu badusangana muri Tour du Rwanda 2018 ni SKOL PANACHE iri mu icupa rishya. Ni ikinyobwa dusanzwe dukora kuko ntabwo cyahindutse ahubwo twahinduye icupa. Ni ikinyobwa umuntu anywa nk’ubu kumanywa hari izuba kugira ngo ushire icyaka. Ikindi wadusangana ni SKOL MALT inzoga yacu yengetse neza, kuko tuba twifuza ko abantu bagera ku byiza. Ibindi ni SKOL Lager, Virunga Gold na Virunga Mixte. Ibyo byose ubisanga muri Tour du Rwanda ndetse n’ahandi hose wabona icyapa cya SKOL hirya no hino mu gihugu”. Kayihura
SKOL inatanga imitaka ikoreshwa mu bikorwa byose bigendanye n'umukino w'amagare
SKOL iba iri kumwe n'amagare ahantu hose
Ahatangirwa ibihembo iyo agace ka Tour du Rwanda (Stage) karangiye
SKOL niyo ihemba uwasesekaye ku murongo ari imbere (Stage Winner)
Kugera aho isiganwa riri butangirire biba bihagije kugira ngo umenye ibijyanye na SKOL byose kuko haba hari umuntu (MC) ubisobanura mu ndimi zose zishoboka
Abakozi ba SKOL baganiriza Doring Jonas mbere yuko ahaguruka Kicukiro agana i Huye
Team Rwanda 2018 ikipe yubashywe muri Tour du Rwanda 2018
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO