RFL
Kigali

John Legend yahishuye impamvu ashyigikiye abagore bakuramo inda ku bushake

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/09/2024 18:18
0


Icyamamare mu muziki, John Legend, yagarutse ku ngingo ikomeje kuvuguisha benshi muri Amerika ijyanye n'itegeko ryemerera abagore gukuramo inda, ahishura ko arishyigikiye.



Kimwe mu bintu bikomje kuvugisha benshi muri Amerika cyanabaye ingingo yatinzweho cyane mu kiganiro mpaka hagati ya Kamala Harris na Donald Trump, ni ugusubizaho itegeko ryemerera abagore/abakobwa gukuramo inda nyuma yaho rikuweho mu 2022 mu gihe ryari ryarashyizweho mu 1973.

Iyi ngingo kandi ikunze kugarukwaho n'ibyamamare aho bigenda byerekana uruhande biriho. Kuri ubu umuhanzi John Legend ufatwa nk'umwe mu banditsi beza b'indirimbo b'ikinyejana cya 21, yaritoboye avuga ko ashyigikiye ko abagore bakuramo inda ku bushake.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya BBC, John Legend yavuze ko imwe mu mpamvu ashyigikiye Kamala Harris mu matora ya 2024 ari uko afite umushinga wo gusubizaho itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ntibabihanirwe.

Yagize ati; ''Ntabwo nigeze na rimwe mpisha uruhande ndiho, nshigikiye ko abagore bemererwa gukuramo inda nta zindi mbogamizi bashyiriweho. Ni ikintu gifite ubusobanuro no kumuryango wanjye kuko twabinyuzemo mpita mbona ko buri mugore wese agomba guhabwa ubu burenganzira''.

John Legend asobanura uburyo ibyo gukuramo inda byageze mu muryango we, yagize ati; ''Sinzi niba hari ababyibuka ariko mu 2020 umugore wanjye Chrissy yagize ibibazo by'ubuzima ubwo yari atwite umwana wacu. Yatwitiye inyuma y'umura abaganga bamubwirako inda ye atazayigeza ku mezi 9 ngo abyare.

Twakomeje kugira icyizere kugeza ku mezi 7 arembye cyane bamubwira ko agomba guhitamo ubuzima bwe cyangwa ubw'umwana atwite. Batubwiye ko inda igomba kuvamo cyangwa atayikuramo bikamuviramo urupfu''.

Yakomeje ati;''Urumva cyari ikibazo cy'ubuzima n'urupfu, twahisemo ko akuramo inda kugira ngo abeho. Aha rero niho naboneye ko gukuramo inda igihe ari ngombwa ntakibazo kirimo. Nifuza ko abagore bahabwa ubu burenganzira kuko buzahindura byinshi, twibuke ko kandi ko babuza ubu burenganzira ntaho bitandukaniye no kubima uburenganzira bwa muntu''.

John Legend yahishuye impamvu ashyigikiye abagore bakuramo inda kubushake

Yagaragaje ko mu 2020 byabaye ngombwa ko umugore we akuramo inda kugira ngo arengere ubuzima bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND