RFL
Kigali

Ikinyobwa cya 'Cheetah Energy Malt' cyashyizwe mu icupa rishya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/09/2024 12:01
0


Uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa Plc rwamaze gushyira ikinyobwa cya 'Cheetah Energy Malt' mu icupa rishya ry'ikirahure mu rwego rwo kurinda ibidukikije.



Bralirwa Plc yishimiye gutangaza ko ikinyobwa cya 'Cheetah Energy Malt' cyashyizwe mu icupa ry'ibirahure guhera uyu munsi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, mu gihe iki kinyobwa cyari gisanzwe mu macupa ya purasitike (Plastique).

Abaguzi hirya no hino mu Rwanda barashobora kwishimira uburyohe bukomeye hamwe n'imbaraga za Cheetah banywa iki kinyobwa cyongera ingufu ku giciro gishya cya 550 Frw gusa kumacupa y'ikirahure.

Uku gutangiza aya macupa y'ibirahure bishimangira ko Bralirwa yiiyemeje guha abaguzi bayo ibintu byiza no guhitamo kuramba ntaguteshuka ku bwiza.

Amacupa y'ikirahure ntabwo atanga uburyo bushya bwo kwishimira ibinyobwa ukunda gusa ahubwo kandi ifasha kugabanya imyanda no kuzamura inshingano z’ibidukikije.

Abaguzi bazakomeza kugira amahitamo kugura iki kinyobwa mu macupa y'umwimerere. Icupa, riboneka ku mafaranga 600 y'amanyarwanda. Hamwe no mu macupa y'ikirahure.

Ubu iki kinyobwa cyashyizwe mu macupa mashya y'ikirahure kiraboneka mu bacuruzi bose mu Rwanda, biroroshye kubona ikinyobwa cyongera ingufu cya Cheetah Energy Malt aho waba uri hose.


Ikinyobwa cyongera ingufu cya ‘Cheetah Energy Malt’ cyashyizwe mu icupa rishya ry’ikirahure






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND