RFL
Kigali

Back To Foot: Umwami w’imikino Canal Plus yakusanyirije hamwe imikino yose ikunzwe ku Isi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/08/2024 18:16
1


Sosiyete ya Canal Plus imaze kuba ubukombe no kwamamara mu kwerekana imikino ikomeye ku Isi hose, yazanye udushya by’umwihariko dushingiye ku mikino dore ko shampiyona ku Isi hose zigiye gutangira.



Kuri uyu wa kabiri kuri Kigali Pele Stadium, Sosiyete ya Canal Plus Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka aho imyiteguro ya shampiyona y’umwaka 2024-2025 igeze.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, imikino hafi ya yose ikunzwe ku Isi ndetse na filime zigezweho nta handi ho kubisanga hatari kuri Canal Plus imaze kwibikaho uwo mwihariko wayo.

Nk’uko bikunze kugenda mu rwego rwo gusobanura imigambi mishya Canal Plus itangirana umwaka w’imikino, uyu munsi Canal Plus yagaragaje imikino bagiye kwerekana muri uyu mwaka w’imikino mushya harimo shampiyona zari zisanzwe zica kuri Canal Plus ndetse n’izindi nshya.

Umuyobozi wa Canal Plus, Sophie Tchatchoua yatangaje ko uyu mwaka iyi sosiyete izakomeza kwerekana Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Bwongereza (English Premier League), La Liga, League 1, Bundesiliga, Champions League ndetse na Saudi Pro kwa Neymar.

Muri uyu mwaka, Serie A ntabwo izaca kuri Canal Plus ahubwo bakaba barashyize imbaraga mu kwerekana imikino irimo abakinnyi bakomeye cyane nko muri Saudi Arabia ahari Cristiano, Neymar, Karim Benzema, …

Si mu mupira w’amaguru gusa kuko Canal Plus igera mu mfuruka zose z’imikino nta na hamwe yibagiwe kuko imikino ya NBA, imikino yo gucyirana, Boxing n’indi myinshi itibagiranye kuri Canal Plus.

Si ku ruhande rw’imikino gusa ahubwo Canal Plus yongereye imbaraga mu bisata by’imyidagaduro harimo cinema aho nko kuri shene ya Zacu TV hagiye gukomeza guca film nshya kandi nziza nyinshi mu rwego rwo kua hafi y’abakunzi b’imyidagaduro.

Aho Canal Plus ibera umubyeyi wa bose, izi neza ko n’ubwo yashyize igorora abantu ariko abanyeshuri nabo bacyeneye gusubira ku ishuri kandi bakenera amafaranga y’ishuri akenshi asiga abantu benshi mu bukene.

Kuri ubu, Canal Plus yashyizeho Promotion ku bakiri bashya aho byaguraba amafaranga 20,000Rwf ukibikaho Canal Plus ndetse na Abonema y’ukwezzi (Ni ukuvuga Dekoderi yagizwe 5,000Rwf, Installtion ni 5,000Rwf hanyuma ukaguriraho Abonema ya 10,000Rwf).

Bitari ibyo gusa, ku muntu uri kugura Abonema guhera none ari guhabwa indi minsi 15 y’ubuntu nk’uburyo bwo kwifatanya nawe muri ibi bihe byo kohereza abana ku ishuri kandi hakenerwa ibikoresho byinshi kugira ngo umwana asubire ku ishuri.


Uhagarariye Canal Plus mu Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko uyu mwaka abakunda imikino bashyizwe igorora

Abafatabuguzi ba Canal Plus batekerejweho muri iki gihe cy'itangira ry'amashuri asiga benshi ubukungu butifashe neza


Back To Foot: Shampiyona zikomeye ku Isi zagarutse kuri Canal Plus

Uretse kuzareba imikino ikomeye i Burayi, Abanyamakuru bagize umwanya wo guconga kuri ruhago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIZEYIMANA RICHARD Aloys 2 weeks ago
    Mutubwire niba umuntu uri i Kampala(Uganda) aramutse aguriye canal plus aho mu Rda akayizanayo Uganda niba yakora? Niba bishoboka natwe muzadufungurire ishami hano Kampala kuko ntayo turabona. Mugihe dutegereje igisubizo cyanyu kiza tubaye tubashimiye. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND