Mu myaka itanu ishize nibwo Ndayambaje Felicien wahisemo izina ry’ubuhanzi nka Evido yagiye gushakira ubuzima mu gihugu cya Mozambique, ariko abihuza no gushaka studio zamufashije gutangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ushingiye ku bigaragazwa
n’umuyoboro we wa Youtube, muri uyu mwaka nibwo yahisemo gusohora indirimbo
nyinshi, ariko hari izindi yagiye yandika mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe
yagiye yifashisha bagenzi be mu bijyanye no kuzinoza.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Evido yumvikanishije ko umwaka wa 2019 ariwo wabaye intangiriro yo
gukora umuziki. Ati “Navuga ko ninjiye mu buhanzi byeruye mu 2019, kuko ari bwo
nasohoye indirimbo bwa mbere mu buryo bw’amajwi, kuva icyo gihe nakomeje gukora
uko nshoboye ngenda nsohora izindi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, ariko
ntizashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwanjye.”
Yavuze ko muri iki gihe
afite hanze amashusho y’indirimbo ‘Juice’, ndetse ari kwitegura kugaruka mu
Rwanda, gusura umuryango we no gukora ibikorwa bigamije kumenyekanisha
ibihangano bye muri rusange, kuko abitse indirimbo zirenga 20 zirimo izikoze mu
buryo bw’amajwi, n’izikoze mu buryo bw’amashusho.
Evido avuga ko agikomwa
mu nkokora no kuba ibihangano bye bitumvikana mu Rwanda, ariko atekereza ko
ahanini bituruka ku kuba atari ho akorera umuziki. Akomeza ati “Navuga ko kuba
ntaba mu Rwanda nkaba ndi muri Mozambique, bingiraho ingaruka, kuko ibihangano
byanjye ntabwo bicurangwa mu Rwanda no hanze yarwo.”
Akomeza agira ati “Ariko kandi ndashimira cyane abantu bakomeje kumba hafi bantera inkunga ngo umuziki wanjye ubashe gutera imbere, muri bo navuga umugabo witwa Ntakirutimana Ibrahim wamenyekanye mu mafilime nyarwanda nk'iyitwa Seburikoko akinamo ari umuyobozi.”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Juice’ yifashishijemo umufasha we.
Evido asobanura ko ibihangano bye yabishyize ku mbuga zinyuranye zirimo nka: Amazon,
Anghami, Apple Music, MediaNet, Boomplay, Deezer, iHeartRadio, Claro Música,
iTunes, Joox, Kuack Media, NetEase, Qobuz, Pandora, Saavn, Snapchat, Spotify,
Tencent, Tidal na TikTok n’izindi.
Uyu muhanzi anafite
ubumenyi mu kwikorera indirimbo, ndetse ni nawe wiyandikira. Ku bijyanye n'uko
abona urwego umuziki nyarwanda uriho avuga ko umunsi ku munsi hari iterambere
ugeraho ugereranije na kera, agatanga urugero nko kuba ubu hari aba abahanzi
bakomeye mu muziki ku rwego rw'isi basaba abahanzi bo mu Rwanda gukorana
indirimbo.
Yavuze ko ibi bigaragaza
ko umuziki nyarwanda wateye imbere. Ariko kandi agasaba inzego za Leta zifite
ubuhanzi mu nshingano zabwo kwita ku bahanzi babazamurira ubushobozi no
kubatera inkunga nko kubaha umwanya mu bikorwa bikenerwamo abaririmbyi mbere
y'abanyamahanga
Ibihangano bya Evido
byibanda ku gutambutsa ubutumwa bushingiye cyane cyane ku rukundo n’ubuzima
busanzwe.
Evido yakoze mu nganzo ashyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Juice' igaragaramo umugore we
Evido yatangaje ko kuba ibihangano bye bitumvikana mu Rwanda, ahanini biterwa no kuba akorera umuziki ahatari iwabo
Uyu muhanzi yakoze ubukwe
mu 2021, aho avuga ko umugore we amushyigikira muri byose
Evido amaze gukora indirimbo zirimo nka 'Kora Cyane', 'Simbuka', 'Cherie', 'Vai de Vagar' n'izindi
Evido ari kumwe n'umugore we barushinze nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUICE' Y'UMUHANZI EVIDO UKORERA UMUZIKI
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UBWIZA BURENZE' Y'UMUHANZI EVIDO
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'URI UWANJYE' Y'UMUHANZI EVIDO
TANGA IGITECYEREZO