RFL
Kigali

Neymar yavuze ko gukinana na Mbappé ari ibyago, anaburira abakinana nawe muri Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/09/2024 18:26
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil, Neymar Júnior dos Santos yatangaje ko gukinana na rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé ari ukuzimu ndetse bikaba n'ibyago,anaburira abakinnyi bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil bakinana nawe muri Real Madrid anasaba kumwitondera.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024 binyuze mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru, Cyril Hanouna ukorera Europe 1.

Muri iki kiganiro uyu mukinnyi yavuze ko gukina na Kylian Mbappé muri Paris Saint-Germain byari ibintu bitari byiza mu magambo yise “ukuzimu n’ibyago".

Neymar yavuze mu gihe bamaranye ndetse na nyuma y’uko Lionel Messi ahagereye bakubaka ubusatirizi bw’inyabutatu mu gihe kingana n'imyaka 2 nta rwibutso rwiza bamufiteho.

Cyril Hanouna wagiranye ikiganiro n'uyu mukinnyi, yavuze ko yaburiye abanya-Brazil bagenzi be kugira ngo bitondere Kylian Mbappé.

Ati"Abanya-Brésil [bakinira Real Madrid] ni inshuti za Neymar. Mbappé na Neymar ntibigeze babana neza i Paris. Neymar yoherereje Abanya-Brésil bakinira Real Madrid urwandiko abamebyesha ko bakwiriye kwitondera Mbappé’.

Aba bakinnyi yavugaga bagizwe na Edér Míltão, Vinícius Júnior, Rodrygo Goes na Endrick Felipe.

Kylian Mbappé na Neymar Jr bakinanye muri Paris Saint-Germain kuva mu 2017 Neymar avuye muri FC Barcelona kugera mu 2023 agiye muri Al Hilal yo muri Arabie Saudite.

Muri icyo gihe bakinanye imikino 136, batwarana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.


Neymar yavuze ko gukinana na Kylian Mbappé ari ukuzimu bikaba n'ibyago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND