Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino wa basketball LeBron Raymone James Sr. yubatse ishuri rizajya ryigamo abana b’abakene bafite imiryango ifite ibibazo bitandukanye mu gace avukamo ka Akron muri Ohio.
Iri shuri LeBron James yatangije riri mu gace k’aho yakuriye akiri umwana ndetse ryatangiranye abanyeshuri 240 bafite ibibazo bitandukanye bishingiye ku mikoro cyangwa ibindi bibazo by’imiryango bituma umwana kwiga bimugora.
LeBron James yafunguye ishuri mu gace yakuriyemo ka Akron, Ohio
Iri shuri ryiswe ‘I Promise’, LeBron James akaba yararitekereje kubera ubuzima nawe ubwe yakuriyemo. Yagize ati “Buri magorwa aba bana bahura nayo nanjye ndayazi. Ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’urugomo n’ibindi. Kuba ndi mu buzima bunshoboza kuba nabona ibikenewe, amafaranga, abantu n’uyu mujyi, kuki ntagira icyo nkora?”
Muri 2017 nibwo LeBron James, abinyujije mu muryango ufasha yise LeBron James Family Foundation, yegereye urwego rushinzwe uburezi mu gace avukamo ka Akron asaba uburenganzira bwo gutangiza iri shuri rifasha abana batishoboye. Uru rwego rwamufashije gutunganya ibijyanye n’amasomo n’uburezi bufututse, Lebron James we yemera kwishyura ibindi bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’ishuri.
Iri shuri yaryise 'I promise'
Mu byo azakorera abana bazaba biga muri iri shuri harimo kubarihira amafaranga y’ishuri, imyambaro y’ishuri, igare n’ingofero yaryo, urugendo rw’ubuntu mu birometero 3 uvuye ku ishuri, ibyo kurya bya mu gitondo na saa sita hamwe n’ibyo kurya bya hato na hato (snacks), ibyo kurya ku miryango ikennye cyane, gushakira ababyeyi akazi, amafaranga ya kaminuza ku banyeshuri bazajya babasha gutsinda.
LeBron James asigaye akinira Los Angeles Lakers
Benshi bashimiye Lebron James kuri iki gikorwa yakoze ndetse bavuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumuntu. Uyu mugabo w’imyaka 33 afite umugore n’abana 3, ni umwe mu bafite amateka akomeye mu gisata cy’imikino, aherutse kwimukira mu ikipe ya Los Angeles Lakers avuye muri Cleveland Cavaliers. Ni umugabo ureshya na metero 2.03 ndetse akaba apima ibiro 113.
TANGA IGITECYEREZO