Umuhanzikazi wo muri Uganda Iryn Namubiru yasobanuye agahinda yahuye na ko n'impamvu yatandukanye na nyina hagashira imyaka 11 badacana uwaka.
Iryn Namubiru uzwi mu ndirimbo "Tebiha Bingi" yashyize ahagaragara ibikomere bikomeye yatewe n'ugambanyi bwavuye mu bantu bari kumwe mu muryango we, kandi avuga impamvu atigeze avugana n'umubyeyi we, Justine Nyanzi, mu gihe cy'imyaka irenga 11.
Iryn yatanze iyi nkuru iteye agahinda, avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi 2013, yari muri Osaka muri Japan aho yafashwe nyuma y'uko inzego z'umutekano zibonye ibiro 2 by'ibiyobyabwenge mu gikapu cye.
Yafunzwe ashinjwa kugendana ibicuruzwa bya magendu, ariko nyuma y'iperereza ryimbitse, yarekuwe kuko byagaragaye ko yari yagambaniwe. Ibyo byaha byarangiye ku buryo yaje kugaragarizwa ko ari umuvandimwe we, Thadeus Mubiru, wamushyize mu bibazo.
Yagize ati: “Ngeze mu gihugu, nasanze ari we watanze amakuru yatumye ngerwaho n'ibi bibazo". Uyu mubyeyi w'umuhanzi ashimangira ko ikintu gikomeye atigeze atekereza ari ukumenya ko uwakoze ubu bujura ari umuvandimwe we.
Ariko akomeza avuga ko agahinda katari gusa ku guhura n’ibyo bibazo by’umutekano, ahubwo byaje guturuka ku gisubizo yakiriye mu gihe yashakaga kugaragaza umubabaro we ku mubyeyi we.
Ati: “Mama wange ntacyo byigeze bimuhinduraho, ntiyahindutse igihe namubwiraga uwampemukiye. Ndakeka nagakwiye kuba narishwe, Nabaye umunyamahirwe kuba narafatiwe muri Japan. Ariko iyo mba ndi muri Indonesia, Thailand cyangwa Ubushinwa, nari kuba narakatiwe urwo gupfa".
Uyu muhanzikazi avuga ko ikibazo cyaje gukomera igihe yagarukaga kwa mama we ariko ntiyagira icyo amutangariza. Yagize ati: "Umunsi umwe naramusuye nsanga ari gusengera hafi y'icyumba cye, namubajije niba twaganira. Yarahagurutse ubundi afunga urugi, avuga ko atagikeneye kumva ibinturutseho".
Namubiru yavuze ko iyo mpamvu yonyine ari yo yamubabaje ituma atongera guhuza na mama we kubera yari yaramurakariye mu buryo uyu muhanzikazi atigeze asobanura.
Iryn Namubiru yasobanuye impamvu yamaze imyaka 11 adacana uwaka na nyina
TANGA IGITECYEREZO