Kigali

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwimurira abimukira muri Guantanamo Bay

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/02/2025 22:03
0


Guverinoma ya Trump yatangiye kwimurira abimukira muri Guantanamo Bay, aho hateganyijwe kuzubakwa ikigo gishya cyakira abagera ku 30,000.



Perezida Donald Trump yatangiye gahunda yo kwimura abimukira binjiye mu buryo butemewe n’amategeko bakajya gufungirwa ku kigo cya Guantanamo Bay kiri muri Cuba nk'uko tubicyesha CNN. 

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko indege za mbere zasohotse mu gihugu zijya muri iki kigo, zifite abimukira batageze kuri Amerika mu buryo bwemewe nk'uko bitanganzwa na Washington post 

Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yatangaje ko ateganya kubaka ikigo gishya cyo gufungirwamo abimukira muri Guantanamo Bay, kikazafasha kwakira abantu 30,000. Iki kigo gishya kizashyirwa mu bikorwa na U.S. Immigration and Customs Enforcement (ICE), ikigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka. 

Iyi gahunda itangajwe n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, izongera ubushobozi bwo gufunga abimukira n’abandi bantu bahora mu byaha bitandukanye.

Mbere y'iyi gahunda, Guantanamo Bay yari isanzwe ikoreshwa mu kubika abakekwaho iterabwoba no mu bikorwa by’ubutasi. Ariko ubu, ikigo kizabamo abimukira binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, harimo n’abafashwe kubera ibyaha.

Iyi gahunda ikomeje kugaragaza impaka, aho bamwe bashyigikiye kuba ari uburyo bwo gukumira abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku buryo iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, ikaba ituma hakomeza kubaho ibibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Umukuru w’igihugu cya Amerika yavuze ko izo gahunda zigamije guteza imbere umutekano, ariko impungenge zigaragazwa n’abanyamategeko n’imiryango mpuzamahanga ku bijyanye n’uburyo izo gahunda zishobora kwirengagiza uburenganzira bwa muntu.

Kugeza ubu, ibikorwa byo kwimura abimukira muri Guantanamo Bay byamaze gutangira, ariko hakiri gukorwa ubushakashatsi ku ngaruka z’iyi gahunda ku mutekano w’igihugu no ku burenganzira bw’abaturage.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND