Kigali

Miss Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro bya ‘Inter-generation dialogue’ aha impanuro n'umukoro urubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2018 9:44
4


Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018 ni bwo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly yasubukuye ibiganiro bihuza abantu b’ingeri zinyuranye yise ‘Inter generation Dialogue’ aho urubyiruko rugira amahirwe yo guhura na bamwe mu banyapolitikie bakomeye hano mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ndetse no kwigisha urubyiruko amateka.



Muri ibi biganiro byari bifite insangamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guharanira amahoro n’umutekano”  Miss Mutesi Jolly yatanze ubutumwa ku rubyiruko arusaba kwirinda ababashuka n'abapfobya amateka y’igihugu cy’u Rwanda harimo by’umwihariko abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko guharanira amahoro ubu u Rwanda rukeneye bitakiri kujya mu ntambara ngo barwane ahubwo abamenyesha ko ari ugukoresha ibitekerezo byabo nk’urubyiruko. Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko rwari aho kwitoza kuba abo baribo bakareka kumva amabwire y'abantu banyuranye. Muri iki kiganiro Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu kandi zubaka.

Yabibukije kwirinda ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bisebya igihugu abibutsa ko bagomba gutanga umusanzu wabo mu kuvuga u Rwanda rwabo uko ruri neza bakanyomoza abagerageza guharabika u Rwanda.

Uwari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yari Ambasaderi Hon. Richard Sezibera yatangiye ashimira urubyiruko runyuranye rwari rwitabiriye ibi biganiro ashimira Miss Mutesi Jolly ku bw’ibi biganiro ategura. Yasabye urubyiruko kugendera ku ndangagaciro z’igihugu. Usibye Ambasaderi Richard Sezibera wari umushyitsi mukuru ariko muri iki kiganiro hari abandi bayobozi batanze ibiganiro nka Bamporiki Edouard umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu, abandi bari mu batanze ibiganiro harimo uwari uhagarariye PSF, Col Mutiganda Francis ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu wibukije urubyiruko ko kugira ngo habeho amahoro ari uko baba umwe bakirinda abatanya abanyarwanda.

Iki kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibiganiro nk’ibi bitegurwa na Miss Mutesi Jolly dore ko kuva yatorwa yatangiye kubikora aho ahuza urubyiruko na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu. Kuri iyi nshuro hitabiriye urubyiruko rwiga mu mashuri anyuranye arimo LDK, LNDC, Kagarama High School. Hari hakoraniye abanyeshuri barenga nka magana atatu.

JollyJollyJollyJolly Mutesi atanga ikiganiro ku rubyirukoJollyJolly Mutesi na Hon Bamporiki EdouardJollyUwimana Basile ni we wari uyoboye ibi biganiroMISS JOLLYMISS JOLLYMuri ibi biganiro morale ni yo iba hejuruMISS JOLLYMISS JOLLYMISS JOLLYMISS JOLLYMISS JOLLYAbayobozi batanze ibiganiro binyuranyeMISS JOLLYUrubyiruko rwabazaga ibibazo MISS JOLLYMiss Jolly Mutesi asubiza bimwe mu bibazo yari abajijweMISS JOLLYBamwe mu bahataniye ikamba na Miss Jolly Mutesi bari baje kumushyigikira muri ibi biganiroMISS JOLLYUwari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro Ambasaderi Hon. Richard sezibera MISS JOLLYUrubyiruko rwishimiye ibiganiro rwahawe MISS JOLLYBafatanye ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jado6 years ago
    Cyokora uyu mukobwa ni umunyamurava pe.keep it up mukobwa mwiza.tukuri inyuma pe.
  • Oyatupe6 years ago
    noneho si mukorogo gusa, yabaye nyamweru neza neza
  • ddd6 years ago
    uyu mukobwa arasa ate mwo kabyara mwe!!!!ibi bintu byo kwitukuza koko mwabiretse ndabona byakabije pe
  • Juste6 years ago
    Ni Nyamweru neza neza Ubwo koko ntabwo agira abamuhana??



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND