RFL
Kigali

Umunyamakuru w’imikino Jules Karangwa n’umugore we Sandra bibarutse imfura yabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:26/06/2018 8:01
3


Jules Karangwa umunyamakuru w'imikino wamenyekaniye cyane kuri Royal Tv akaza kuhava yerekeza kuri Radio10 na Tv10, mu mpera z'icyumweru gishize tariki 24 Kamena 2018 ni bwo umuryango we wibarutse imfura yabo.



Mu bitari bya Polyclinique Medico Socialeho bakunze kwita kwa Habyarimana ni ho uyu muryango wibarukiye imfura yabo y'umuhungu. Inyarwanda tukimara kumenya iyi nkuru nziza, twaganiriye na Jules Karangwa adutangariza ko yishimiye cyane kwibaruka imfura. Yagize ati:

Nk'undi mubyeyi wese biba ari ibyishimo bivanze n'umunezero. Uba wumva hari ikintu cyaguhindutsemo, ndi kumureba nkumva bwakwira bugacya nkimwitegereza. Mbega ni umunezero gusa gusa.

Ibyishimo mu maso y'aba bombi ku bw'imfura yabo bibarutse

Amwe mu magambo ari ku mbuga nkoranyamabaga za Jules Karangwa

Jussi Owen Karangwa ni yo mazina uyu munyamakuru Jules karangwa yise uyu musore we w'imfura, yakomeje adusobanurira ubusobanuro bw'aya amazina. Yagize ati: "Jussi" ni izina rikomoka ku baheburayo rivuga Impano y'Imana. "Owen" bisobanuye indwanyi ikiri ntoya.

Nyina wa Jules Karangwa yabaye uwa 1 mu kwakira uyu mwuzukuru we


Tubibutse ko urukundo rwa Jules karangwa na Sandra rumaze imyaka umunani, kugeza ubu iyo witegereje uyu muryango haracyari ikibatsi cy'urukundo hagati yabo. Mu byumweru 2 biri mbere Jules Karangwa yadutangarije ko ari bwo ateganya kuzatumira inshuti n'abavandimwe akabamurikira Jussi Owen Karangwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    KARANGWA NIYONKWE ,BASUBIREYO NTAMAHWA
  • Soso5 years ago
    Impundu nyinshi kwa Jule na Sandra .nimukomeze mwagure umuryango sha .mukomeze muheshe agaciro Karangwa (kalefu)
  • Chris5 years ago
    Ahiiiiii,nimwonkwe nimwonkwe umuryango wishimiye umwuzukuru,twishimiye ko izina Karangwa rizahoraho





Inyarwanda BACKGROUND