Kigali

Bagomba kubikorera- NEC yakuriye inzira ku murima abahanzi basaba guhagararirwa mu Inteko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2024 6:02
0


Uribuka muri Kanama 2017, Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba atangaza ko ashaka kwiyamamaza mu bakandida bahatanira/ye kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda! Byarangiriye hariya se? Cyangwa biracyafite uruhengekero.



Kiriya gihe Safi Madiba yari yujuje imyaka umunani ari mu muziki. Yumvikanisha ko ijwi rye, ibikorwa bye n’ibindi bizamufasha akaba intumwa ya rubanda.

Uyu mugabo wakuriye mu Itorero ry’Abadivantisiti, yavugaga ko yakuze yiyumvamo kuzaba ijwi ry’abandi, bityo anyuze mu Inteko Ishinga Amategeko, ibitekerezo bye byagirira akamaro benshi, kandi umuziki ukagera ku rwego rwiza.

Umuziki/ubuhanzi uri mu ntwaro zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse ukomeje gutera imbere mu Rwanda. Ibi bituma hari abifuza ko abahanzi baramutse bahagarariwe mu Nteko byarushaho kuzamura Muzika Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga.

Abavuga ibi bashingira ku kuba mu bindi bindi bihugu abahanzi bahagarariwe mu Nteko. Mu Ukwakira 2020, umujyanama wa Diamond Platnumz, Shaban Hamisi Taletale [Babu Tale], n’umuhanzi Hamis Mwinjuma wamenyekanye nka Mwana Fa, batorewe kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Babu Tale yatowe ahagarariye agace ka Morogoro y’Amajyepfo ku itike y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi). Ni mu gihe Mwana Fa we yatowe ahagarariye agace ka Muheza.

Mwafa FA yatsinze aya matora n’amajwi 47,578 ahigitse Yosepher Komba wo mu ishyaka Chadema wagize amajwi 12,034. Muri Kanama 2020 ni bwo Mwana FA yemejwe mu bakandiga 10, 367 bahataniraga kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania y’abantu 264.

Professor Jay usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo yari yiyamamaje ku itike y’ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (Chadema), aho yatsinzwe na Denis Lazaro wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Professor Jay yagize amajwi 17, 375 mu gihe mugenzi we wegukenya itsinzi Lazaro yagize amajwi y’abamutoye 31, 411. Professor Jay w’imyaka 46 amenyekanye mu ndirimbo nka ‘Nikusaidiaje’ na 'Starehe' yari amaze imyaka itanu ari umwe mu ba Depite muri Tanzania.

Hakenewe gutorwa uhagarariye abahanzi mu Inteko Ishinga Amategeko?

Mu Kuboza 2022, Muyoboke Alex yabwiye InyaRwanda ko igihe kigeze kugira ngo hatorwe umuntu uhagarariye Inganda Ndangamuco mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuko byafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abahanzi bahura nabyo no kubafasha kwigeza ku iterambere.

Yavuze ibi nyuma y’uko tariki 12 Ukuboza 2022, Inteko Rusange y'Imitwe yombi yatoye Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba. Mu batowe harimo umudepite uhagarariye urubyiruko, uhagarariye abagore, uhagaragariye abafite ubumuga n’abandi.

Mu bagerwaho n’ingaruka nziza mu myidagaduro haramutse hatowe uhagarariye abanyempano mu Nteko; harimo abahanzi ubwabo, abacuranzi, abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, aba Dj, abanditsi b’indirimbo, ababyinnyi, abashinzwe kureberera inyungu z’abahanzi, abakora ibijyanye n’amajwi n’abandi.

Muyoboke avuga ko nubwo bimenze gutya ariko ahora yibaza impamvu umuziki w’u Rwanda udahabwa agaciro nk’izindi nganda zose. Ashingiye ku byo abona n’ibyo azi, imikino irashyigikirwa cyane. Yewe n’igihe cyo kwishimira ibyo bagezeho hifashishwa umuhanzi akabasusurutsa.


Muyoboke Alex yasabye ko hashyirwaho uhagarariye inganda Ndangamuco mu Inteko Ishinga Amategeko

Muyoboke avuga ko mu bindi bihugu byateye imbere mu muziki usanga mu Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Inganda Ndangamuco. Ati “Iwacu habura iki?”

Yibaza niba ibi byose bidakorwa kubera ko wenda umuhanzi nyarwanda adashoboye. Ariko kandi akibaza impamvu abo bireba badashyira imbaraga mu kureshya abashoramari mu inganda ndangamuco.

Ati “Kubera iki niba dufite uhagarariye abafite ubumuga, tukagira uhagarariye urubyiruko mu Nteko…Ibyo byose ni ukubera iki tutagira uhagararira umuziki?  Ntabwo ubona ko ari uruganda rukenewe, rukeneye amaboko, rukeneye ingufu. Kubera y’uko ibyo bintu byose uko tubivuga tubikenera mu buzima bwa buri munsi.”

Muyoboke avuga ko hari ibibazo byinshi abahanzi bafite bitabasha kubonerwa umuti, kuko badafite kivugira. Ati “Uru ruganda rukenewe kumvwa. Rukeneye gushyigikirwa […] Niba Inteko ishyiraho amategeko arengera ibi ni ibi, kubera iki hatajyaho amategeko ahamye arengera ibihangano mu by’ubwenge agashyirwa mu bikorwa. Ko ari cyo kizakuza uruganda.”


Mu 2017, Safi Madiba yatangaje ko ashaka kwiyamamariza kuba Intumwa ya Rubanda

Bagomba kubikorera!

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Perezida wa Komisiyo y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko buri munyarwanda wese yemerewe kwiyamamaza ku mwanya ashaka mu gihe yujuje ibisabwa.

Avuga ko ntawe ukwiriye guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko 'kubera ko gusa ari umuhanzi. Ati "Yajyamo kubera ko yujuje ibisabwa, yajyamo kubera ko hari abamushyigikiye, kubera ko hari icyo azageza Abanyarwanda."

Yavuze ko abahanzi badahejwe mu guhatanira kwinjira mu Inteko Ishinga Amategeko ariko kandi bagomba kubikorera. Ati "Ntibahejwe! Ariko kandi bagomba kubikorera."

Umuhanzi atowe mu nteko yafasha iki abari mu Nganda Ndangamuco mu Rwanda?

Muyoboke avuga ko igihe abahanzi bagira ubahagararira mu Nteko ‘yatuvugira’. Ati “Ntabwo ari ugukemura ibibazo byose. Yatuvugira. Twaba tubonye umuyobozi w’ibibazo dufite. Kuko bazabimenya ari benshi.”

Yavuze ko mu busanzwe umudepite mu Nteko aba ahagarariye abaturage, bityo n’uwo muntu watorwa yaba ahagarariye abahanzi, akajya avuga ibibazo bafite.

Uyu mugabo avuga igihe bidakunze ko hatorwa uhagarariye abahanzi mu Nteko, hakenewe ‘urwego rukomeye rushyizweho na Leta rureberera uruganda ndangamuco’.

Avuga ko atari Minisiteri gusa ikwiye guhabwa izi nshingano, kuko abahanzi basiragizwa iyo bashaka kugira icyo bakora. Ati “Dukeneye umuntu utwumva mu byo dukora. Dukeneye ‘support’ iva muri Leta ishyiraho umurongo ngenderwaho w’uru ruganda kugira ngo rukomere nk’izindi zose uko zimeze.”

Muyoboke avuga ko mu gihe u Rwanda rukiri mu nzira y’amajyambere, inzego nyinshi ziyubaka, bityo Inganda Ndangamuco zikwiye kubakwa ntizisigazwe inyuma.

Yavuze ko kimwe mu bintu byasigaye inyuma ari inganda ndangamuco mu Rwanda. Ati “Uru ruganda ruracyari inyuma. Kubera y’uko ntidufite uwo tubwira. Hagiyeho inzego zishinzwe abahanzi ariko zikora iki? Zifasha iki? Umuhanzi niba atumiwe ngo ajye kuririmbira ba runaka ugasanga yabuze Visa, nta n’ahandi byanabaye uretse mu Rwanda biba.”

Muyoboke avuga ko nta muntu Minisiteri yakiye Visa ngo abure uko agenda ‘ariko umuhanzi arirwariza’.

Perezida wa Komisiyo y'Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa yavuze ko buri munyarwanda yemerewe kwiyamamaza igihe yujuje ibisabwa, bityo n’umuhanzi yemerewe guhatanira kwinjira mu Inteko mu gihe afite abamushyigikiye

Babu Tale umujyanama w'umuhanzi Diamond yabaye Depite mu gace ka Morogoro


Umuhanzi Mwana Fa uri mu bagezweho muri Tanzania yabaye Depite ugaragariye agace ka Muheza


Professor Jay wari umaze imyaka itanu mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yayisimbuwemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND