Itorero Inyamibwa ryatangiranye n’abantu 6 mu myaka 20 ishize, rimaze kuba ubukombe butumye ryogoga ikirere rijya kwerekana umuco nyarwanya i mahanga ku mugabane w'u Burayi.
Itorero Inyamibwa ryibarutswe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG). Ryamenyekanye muri Kaminuza y’u Rwanda ryerekeye mu bihugu 3 by’uburayi aho rigomba kwitabira iserukiramuco ryiswe iry’Amajyepfo, Festival du sud. Inyamibwa igomba kwerekana umuco nyarwanda mu bihugu nk'u Bufaransa, u Bubiligi na Espagne mu bitaramo biteganyijwe kuva taliki ya 14 Kamena 2018 kugeza taliki ya 27 Kanama 2018.
Inyamibwa zaserukiye u Rwanda zirangwa n'umwambaro uzihuje
Iserukiramucumo “Festival du sud” ni ngarukamwaka, rihuza amatorero atandukanye ku migabane yose, hagamijwe guhuriza hamwe imico no kuyiha agaciro. Ni iserukiramuco ritegurwa n’abantu batagamije inyungu kuva mu myaka 38 ishize. Muri uyu mwaka wa 2018 iserukiramuco Festival du Sud rizakira ibihugu birimo u Rwanda rwaserukiwe n’itorero Inyamibwa, Argentine, Chili, Chypre y’Amajyaruguru, El Salvador, Indoneziya, Irlande, Kzakhstan , Mexique, Mongolie, u Burusiya na Seribiya.
Itorero Inyamibwa ryatangiye rigamije kurwanya ubwigunge bw’abanyeshuri b’imfubyi bari bamaze kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ritangira rikorera amafaranga atarenze ibihumbi 40. Kuri ubu rimaze kugera kuri byinshi birimo ubworozi bw’inka, ubuhinzi bw’ishyamba rya hegitari ebyiri, rifite urwuri n'imirima y’umuceri.
Inyamibwa zahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kamena 2018
TANGA IGITECYEREZO