FPR
RFL
Kigali

Numara gusoma iyi nkuru, ntabwo uzongera gusiba kurya Cocombre

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/05/2018 16:19
4


Mbese waba ukunda Cocombre? Niba ari yego ufite amahirwe menshi kuko cocombre ni rumwe mu mboga zifitiye umubiri w’umuntu akamaro. Ubushakashatsi buvuga ko cocombre ari uruboga rw’igitangaza kuko rufite ubushobozi bwo kurwanya kanseri mu mubiri.



Abahanga kandi bavuga ko nta rundi ruboga rufite ubushobozi bwo kongera amazi mu mubiri nka cocombre, kugabanya ikigero cya diabete mu mubiri ndetse no kuringaniza igipimo cy’umutima neza kuringaniza cholesterol mu mubiri ndetse no gutuma amaso abona neza. Nyuma y’ubu bushakashatsi kandi byagaragaye ko nta rundi ruboga na rumwe rushobora gukora ibyo byose mu mubiri w’umuntu.

Dore indi mimaro ya cocombre ku buzima bw’umuntu

Nyuma y’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’igitangazamakuru Le journal de la nutrition au Pakistan, bugaragaza ko Cocombre yifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura n’iya prostate bitewe nuko ibiyigize byinshi bibasha kurwanya izi ndwara twavuze haruguru.

Cocombre ifasha umubiri kugira amazi menshi, Gufasha umuntu kugira amazi menshi mu mubiri kwa cocombre biterwa n’uko igizwe na 96% by’amazi, aha ushobora kuyinywa uyikozemo umutobe, ushobora kunywa amazi yayo gusa ndetsemuri cocombre imwe ushobora gukuramo ibirahuri 8 cyangwa 10 by’amazi yayo. Cocombre kandi ituma impyiko zigubwa neza ndetse ntizibashe kurwara bya hato na hato bitewe n’uko igabanya acide urique mu maraso.

Cocombre ituma ingingo z’uwayiriye zigubwa neza ndetse n’inyama zajyaga zikurya ntube wamenya aho ububabare bugiye, mu gihe wumva ubabara mu ngingo ndetse na zimwe mu nyama zikaba zikurya, banza utekereze ku kurya cocombre mbere yo kujya kwa muganga kuko ishobora kuba umuti w’ikibazo ufite kuko abahanga bavuga ko nta kindi kintu kibasha gukiza uburibwe bw’ingingo nka cocombre.

Uruboga rwa cocombre ngo ni isoko nziza yo kugira intoki zorohereye rugakomeza inzara z’umuntu ntizivunagurike ndetse ndetse n’uruhu rukabasha guhumeka neza. Ibyiza bya cocombre byo ni byinshi ntawabivuga ngo abirangize gusa niba utajyaga uyirya utangire ubyige uyu munsi kugira ngo urusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Src:Passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christine5 years ago
    Nonese umuntu yayirya ayihekenye gusa atayikozemo umutobe hari ikibazo kirimo?
  • gatete Sosthene4 years ago
    muraho!turabashimiye kutugezaho ibyiza bya cocombure gsa ntabwo twarituziko yibitsemo intunga muburi zingana gutyo! guhera ubu tugiye kuyikunda kdi tugabanye noguhora kwa Muganga bya hato na hato.murakoze
  • Charly4 years ago
    Murakoze, none se umuntu mukuru watinze kuyirya name ibyo byiza yabibona? Cg bisaba kuyirya kuva uri muto?
  • Uwimbabazi louise2 years ago
    Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND