FPR
RFL
Kigali

U Rwanda rwisanze hamwe na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/07/2024 15:51
0


U Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024 ni bwo muri Afurika y’Epfo habaye tombora y’uburyo imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 izagenda.

Ni tombora yasize u Rwanda mu itsinda rya 4 aho ruri kumwe na Nigeria bari kumwe n’ubundi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. U Rwanda ruri kumwe na Nigeria, Benin na Libya.

Itsinda rya mbere (A) ririmo: Tunisia, Madagascar, Comoros, Gambia. Itsinda rya B: Morocco, Gabon, Central Africa, Lesotho. Itsinda C: Egypt, Cape Verde, Mauritania, Botswana. Itsinda E: Algeria, Equatorial Guniea, Togo, Liberia. Itsinda F: Ghana, Angola, Sudan, Niger. Itsinda G: Ivory Coast, Zambia, Sierra Leone, Chad. 

Itsinda H: DR Congo, Guinea, Tanzania, Ethiopia. Itsinda I: Mali, Mozambique, Guinea-Bissau, Eswatini. Itsinda J: Cameroon, Namibia,  Kenya, Zimbabwe. Itsinda K: South Africa, Uganda, Congo, South Sudan. Itsinda L: Senegal, Burkina Faso, Malawi n'u Burundi.

Imikino y’igikombe cy’Afurika izabera muri Maroc kuva tariki 21 Ukuboza 2025 kugera tariki 18 Mutarama 2026.

U Rwanda ruheruka mu gikombe cy'Afurika mu 2004 ari na bwo rwari rucyitabiriye bwa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND