FPR
RFL
Kigali

Hatangiye kwakirwa abifuza kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuvuzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/07/2024 11:33
0


Mu gihe gito gishize mu ngabo z'u Rwanda hongewemo icyiciro cya serivisi zishinzwe Ishami ry'Ubuzima, kuri ubu hatangiwe kwakirwa abashaka kwinjiramo, hanatangazwa ibisabwa.



Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yemeje ishyirwaho ry'Icyiciro cy'Ingabo z'u Rwanda zishinzwe ibijyanye n'Ubuzima.

Iki gihe Gen Maj Dr. Ephrem Rurangwa yagizwe Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi mu Gisirikare cy'u Rwanda, mu gihe Col Dr. John Nkuriye yazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Brigadier General ndetse agirwa Umugaba wungirije ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi.

Kuri ubu iri shami rishinzwe ubuzima mu ngabo z'u Rwanda (JI Department) ryatangiye kwakira abantu bifuza kuryinjiramo. Ibi byatangarijwe mu itangazo ryasohowe na RDF, rishyirwaho umukono na Col. Lambert Sendegeya Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abakozi mu Ngabo z'u Rwanda.

Dore itangazo ryihariye ku bifuza kwinjira mu ngabo z'u Rwnada mu ishami ry'Ubuvuzi:








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND