FPR
RFL
Kigali

Rwanda FDA yahagaritse umuti witwa Efferalgan uzwiho kugabanya ububabare n'umuriro

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/07/2024 17:49
0


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyahagaritse ubwoko bw'imwe mu miti irimo uwitwa Efferalgan uzwiho kugabanya ububabare n'umuriro, hamwe n'undi uzwiho kuvura indwara z'amaso Tetracycline.



Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, Prof. Emile Bienvenu yasobanuye ubwoko bw’imiti yahagaritswe n’impamvu yatumye ihagarikwa.

Prof. Emile akomeza avuga ko kuva hagaragara ko ifite ibibazo, nta muntu byigeze bigaragara ko yagize ikibazo bitewe no guhindagurika kw’amabara y’iyi miti, agasaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza iki kigo kiba cyatanze kuko aba agamije kurengera ubuzima bwabo.


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND