Ni amateka avuguruye mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda, kuko abahanzi batanu bataramiye muri Sitade Amahoro ivuguruye binyuze mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora byabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024.
Ibi birori byahuje ibihumbi by’Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu butumwa bwo kuri
X [Yahoze ari Twitter], Ingabo z'u Rwanda (RDF) zavuze ko uyu munsi ari ‘Umwanya wo kuzirikana
umurava n'ubwitange byaranze ababohoye u Rwanda, no kwishimira ibyagezweho,
dufata n'ingamba zo gukomeza urugendo rw'iterambere mu cyerekezo cy'Igihugu cya
2050.’
Sitade Amahoro yongerewe ubushobozi
bw'abantu yakira, bava ku 25.000 bagera ku 45.000. Ubu iyi sitade yemerewe
kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, kuwa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.
Imbere y’ibihumbi by’abantu, abarimo
Senderi Hit, Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano, ndetse n’Itorero Urukerereza, basusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye mu birori byo #Kwibohora30.
Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze
zirimo nka ‘Twaribohoye' na 'Nzabivuga'. Ni mu gihe Ruti Joel yaririmbye
indirimbo zirimo ‘Igikobwa', 'Ntimugire Ubwoba' yakoranye na Massamba Intore na
Dj Marnaud.
Mu bandi bataramiye abantu muri ibi
birori bikomeye mu mateka y'u Rwanda, harimo itsinda ry'ababyinnyi ryari riyobowe na Titi Brown, bagaragaje
imbyino zishushanya imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Senderi Hit wabimburiye bagenzi be, yabwiye InyaRwanda ko atewe ishema no kuba ari we muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade.
Ati “Ubu ni njye muhanzi wabimburiye abandi gufungura bwa mbere Sitade
Amahoro ivuguruye. Ni amateka kuri njye. Ndishimye cyane kandi nishimiye uko
Abanyarwanda banyakiriye barenga ibihumbi 45, ndishimye. Ubu ni njye ‘Rubimburirabahanzi’.”
Muri ibi birori byo kwizihiza
Kwibohora ku nshuro ya 30, Perezida Kagame yashimye ingabo z’u Rwanda
zabohoye u Rwanda. Avuga ko mu myaka 30 ishize Sitade Amahoro yabaye ubuhungiro
bwa benshi, ndetse benshi barokowe n’Ingabo z’u Rwanda.
Ati “Ku wa 4 Nyakanga, turashimira
ababohoye u Rwanda ndetse turazirikana abatanze ubuzima bwabo. Ingabo zacu
n’abashinzwe umutekano ni igihamya cy’Ubumwe n’Amahoro.”
Umukuru w’Igihugu yanashimiye Ingabo
z’u Rwanda zakoze ibishoboka byose zigafata abaturage zitarobanuye, avuga ko ari
igihango bafitanye. Ati “Iri sezerano ry’icyizere, twita igihango, ni
umusingi Igihugu cyacu cyongeye kubakirwaho.''
Yasobanuye ko u Rwanda rwifuza kubana
neza na buri wese mu mahoro. "Ahakenewe ibikorwa bya kimuntu, u Rwanda
ntiruzahabura ariko igisubizo nyakuri ku bibazo byugarije ikiremwamuntu ni
ugukemura impamvu muzi z’ikibazo cya politiki."
Perezida Kagame yavuze ko "Kwibohora
ntibyahatirwa abantu ku ngufu cyangwa kubatera ubwoba. Bigirwamo uruhare
n’amahitamo buri muturage akora n’umutimanama we."
Akomeza agira ati “Politiki ntikiri
igikoresho cyo guheza cyangwa guhemukirana hagati y’abantu. Twubaha Guverinoma
yacu ariko ntituyitinya kuko ikorera twese nta kuvangura.”
Senderi Hit umenyereye mu ndirimbo
zigaruka ku burere-mboneragihugu yabimburiye bagenzi be gutaramira muri Sitade
Amahoro
Umuhanzikazi Butera Knowless
yaririmbiye ibihumbi by’abantu bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza #Kwibohora30
Ruti Joel yisunze indirimbo ze zirimo
‘Igikobwa’ atanga ibyishimo ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari
bakoraniye muri Sitade Amahoro
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko umutekano uzakomeza gusigasirwa. Ati “Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose”
Perezida Kagame yavuze ko ‘kwibohora
nyako ari igihe imbunda zicecetse’
Perezida Kagame yavuze ko “Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe’
Itsinda ry'abarimo Titi Brown ryasusurukije ibihumbi by'abantu mu mbyino zinyuranye
Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' ryasusurukije abari bakoraniye muri Sitade Amahoro
Byari ibirori bikomeye mu kwizihiza Umunsi mukuru wo #Kwibohora30
UMVA INDIRIMBO "TWARIBOHOYE OG" YA SENDERI HIT
TANGA IGITECYEREZO