FPR
RFL
Kigali

Imbamutima z'umuramyi Freddy Don ugiye guhurira mu iserukiramuco mpuzamahanga na Rayvanny na Mbosso

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/07/2024 17:18
0


Umuhanzi ufatwa nk'impirimbanyi y'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by'umwihariko wahihibikaniye injyana ya Afrobeat, Freddy Don, yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye ryatumiwemo abahanzi abahanzi b'amazina manini mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba.



Freddy Don usigaye atuye muri Canada, ni umwe mu bahanzi batumiwe mu iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa "Swahili Festival 2024" rizabera muri Canada mu Mujyi wa Vancouver tariki 05-07 Nyakanga 2024. Ni iserukiramuco ryateguwe na Swahili Vision International Association yo muri Kenya irangamiye kumenyekanisha Ururimi rw'Igiswahili n'Umuziki.

Swahili Festival 2024 yatumiwemo abahanzi batandukanye kandi bakunzwe cyane mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba yaba abakora umuziki usanzwe n'uwa Gospel, barimo Freddy Don watangiriye umuziki mu Rwanda ariko kuri ubu akaba atuye muri Canada, Rafiki Band, Maju, Rayvanny, Mbosso, Rj the DJ, Bazenga, Kino B, AK-Slim, Buji n'abandi.

Bamwe mu bahanzi bagiye guhurira na Freddy Don mu gitaramo, bafite amazina manini mu Karere. Nka Rayvanny, akurikirwa kuri Youtube n'abarenga Miliyoni 5, akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo "Number One" yakoranye na Zuchu yarebwe n'abarenga Miliyoni 93, "I Love" yarebwe na Miliyoni 35, "Mbeleko", "Kwetu", "Naogopa" n'izindi.

Mbwana Yusu Kilungi uzwi nka Mbosso Khan ni umuhanzi wo muri Tanzania uri mu bazaririmba muri iri serukiramuco. Kuri Youtube, akurikirwa n'abarenga Miliyoni 2, akaba azwi mu ndirimbo zirimo "Hodari"yarebwe na Miliyoni 50, "Nadakezwa" yarebwe n'abarenga Miliyoni 35, "Amepotea" yarebwe na Miliyoni 18, "Tamu" yarebwe na Miliyoni 36 n'izindi.

Romy Jones [Rj The DJ] uzasangira urubyiniro na Freddy Don nawe arakomeye mu Karere. Ni umwe mu bayobozi ba Wasafi yashinzwe na Diomond abereye Mubyara we akaba na DJ we wihariye. Azwi mu ndirimbo zirimo "We Don't Care" yakoranye na Meddy na Rayvanny, "Sexy Mama", "Lava Lava" n'izindi zitandukanye.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Freddy Don yavuze ko yakozwe ku mutima no gutumirwa muri iri serukiramuco azahuriramo n'abahanzi b'amazina abyubushye mu Karere, bikaba bimuha icyizere cyo kuzaba umuhanzi mpuzamahanga. Ati "Narabyishimiye kuko hazaba harimo abashoramari benshi mu muziki, abayobozi benshi ba Vancouver, ni 'Big stage' kuri njye kuko izamfasha kugaragaza uwo ndiwe".

Freddy Don utegerejwe muri iri serukiramuco mpuzamahanga, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ndagushima". Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw'ibyo "Imana yankoreye n'amashimwe". Avuga ko kuva ageze muri Canada mu 2023, amaze gukora indirimbo 7 ariko, "Ndagushima" ni yo ya mbere ashize hanze.

Ati "Ni indirimbo itandukanye n'izindi ndirimbo nakozeho mbere, style iritonze si nk'izo nakoraga mbere za Afrobeat, gusa Afrobeat ni yo njyana, nanjye vuba ndabaha n'izindi zikoze muri Afrobeat aho ndi gukorana album na Producer Kiiz". Yavuze ko gahunda nshya afite mu muziki ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza cyane.

Yavuze ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki usingiza Imana. Ati "Nzaba ndi ku rwego rurenze urwo ndiho ubu mu miririmbire, mu mashusho meza ndetse nzaba ndi ku rwego mpuzamahanga kuko natangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye".

Tariki 7 Mata 2024 ni bwo Freddy Don yakoreye igitaramo muri Vancouver muri Canada. Uyu muramyi yari ari kumwe n'abaramyi banyuranye barimo Mc Mugisha, Christopher, Yves Rwagasore, Sonrise Worship Team na Seattle Worship Team Ministry.

Freddy Don yatangiye umuziki ku giti cye mu 2013 ahera ku ndirimbo yise "Hoziana" yakoranye na Diane wamamaye muri True Promises. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album ye ya mbere. Yahataniye ibihembo bitandukanye harimo Groove Award inshuro eshatu na Maranatha Awards yo Kenya.

Ari mu baramyi baharaniye kuva kera iterambere ry'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Mu myaka hafi 12 amaze mu muziki mu njyana ya Afrobeat, yakoze indirimbo zitandukanye nka “Oh my heart” na “I am a soldier” (Ndi ingabo ya Yesu) yatumbagije izina rye akaba yarayikoranye na Gisa cy'Inganzo.

Freddy Don afite indirimbo zirenga 10, zirimo izo yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye muri Afrika y'Iburasirazuba nka Guardian Angel wo muri Kenya bakoranye iyitwa "Iri kumwe natwe", Redemption nawe wo muri Kenya bakoranye "Let me dance for you", n’abandi. Arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi no kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAGUSHIMA" YA FREDDY DON


Freddy Don yibona ku rwego mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere


Freddy Don agiye gusangira stage n'abahanzi bakomeye muri East Africa


Freddy Don ari kubyinira ku rukoma ku bwo gutumirwa mu iserukiramuco rikomeye


Ingengabihe y'iserukiramuco rikomeye ryatumiwemo abahanzi barimo Freddy Don

REBA INDIRIMBO "NUMBER ONE" YA RAYVANNY UGIYE GUHURIRA MU GITARAMO N'UMURAMYI FREDDY DON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND