RFL
Kigali

Juda Muzik yashimiye The Mane ku bufasha budasanzwe yabahaye i Musanze

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/03/2018 12:27
0


Tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cya The Mane cyo kumurika iyi nzu ku mugaragaro. Ni igitaramo cyabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze. Muri iki gitaramo, itsinda JUDA MUZIK naryo ryagize amahirwe yo gutaramira abakunzi baryo ndetse n'abakunzi ba muzika muri rusange.



Nyuma y’Iminsi ine Juda Muzik yashimiye abayifashije mu kubona amahirwe yo gutaramira abakunzi babo b'i Musanze dore ko atari umuhanzi wese ukizamuka ushobora kubona amahirwe yo kujya ku rubyiniro mu bitaramo biba bikomeye bigeze aha.

harmonize

Juda Muzik ku rubyiniro

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram juda_muzik bashimiye byimazeyo The Mane, Bosqizo na Badrama muri rusange.Bagize bati:

Tubikuye ku mutima twebwe nka JUDA MUZIK si kenshi umuhanzi ukizamuka abona amahirwe yo kuririmbira imbaga y'abantu ariko turashimira The Mane, Badrama,Safi Madiba, Bob Pro, Bosqizo na Cedrick Baduhaye amahirwe yo kuririmbira muri #themanelabellaunch #Musanze wari umwanya wokongera ubunararibonye nukuri imana ibahe umugisha kandi tuzahora turi hafi yanyu tunazirikana uriya mu munsi 23th-March-2017 wari Amateka tutibagiwe Gushimira n'itangazamakuru riri kudufasha muri byose uko bikurikiranye ndetse n'umugabo dukunda umujyanama mwiza @bob_pro".

juda

Inyandiko yabo iri ku rubuga

JUDA MUZIK ubwo bari ku rubyiniro bashimishijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda b'i Musanze uburyo babakiriye neza. Twaganirije Darest umwe mu bagize iri tsinda atubwira uko bakiriye urukundo abakunzi ba muzika nyarwanda i Musanze babagaragarije. Yati:

Igitaramo cy'i Musanze cyari kiza pe kandi twasanze abantu batuzi, turirimbana indirimbo yacu WA WUNDI byaradushimishije cyane, ni bwo bwa mbere nka Juda Muzik twari turirimbye iriya ndirimbo mu ruhame by'umwihariko mu igitaramo kirimo umuhanzi ukomeye nka Harmonize.

Juda Muzik ikomeje kumenyakanisha ibihangano byayo ubu aba basore bari gutegura indirimbo n'umuhanzi ukomeye mu Rwanda kandi bamaze no kugeza indirimbo zabo ku ma Televiziyo yo mu gihugu cya Kenya nka Citizen, KTN na TBN.

Dore uburyo Juda Muzik yaririmbyemo i Musanze 

Reba amashusho y'indirimbo Wa wundi ya Juda Muzik






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND