RFL
Kigali

CITY MAID E8: Nikuze igitima kiracyadiha, Mama Beni yatunguwe n'ideni yishyuzwa rya miliyoni 2

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2018 14:50
1


Duherukana Nikuze afite ubwoba bwinshi ko yishe Papa Beni washakaga kumufata ku ngufu. Kuri ubu ntabwo Nikuze arashira ubwoba kuko abantu benshi bamaze kumenya ko yishe Papa Beni. Mu gice gishya cya 8 cya City Maid turabonamo Nikuze yiyemeza kujya kwirega kwa Mama Beni.



Mama Beni yatunguwe n'ideni yishyuzwa rya Miliyoni ebyiri y'amanyarwanda, ideni ryishyuzwa n'abagabo babiri bavuga ko bagurije Papa Beni amafaranga Miliyoni ebyiri ndetse akabemerera ingwate, akabisinyira ndetse n'umugore we (Mama Beni) akabisinyira nkuko inyandiko bafite zibishimangira.

Mama Beni yaguye mu kantu yibaza igiye iryo deni ryafatiwe biramuyobera. Ni mu gihe yari yibereye mu gahinda yibaza niba umugabo we yarapfuye cyangwa se Nikuze akaba ari we wamutwaye bakaba babana, ibintu kugeza ubu bikimubereye urujijo, gusa yiteguye gusurwa na Pizzo wamubwiye ko ashaka kumubwira uko ibya Nikuze na Papa Beni byagenze n'uko byarangiye.

REBA HANO IGICE CYA 8 CYA FILIME Y'URUHEREREKANE YA CITY MAID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Benjamin6 years ago
    Iyi film.serie irasobanutse yubakitse neza ikanakinwa neza ntaho itandukaniye naza Emerald City ,The Bold and the Beautiful, the Lost nizindi nyinshi za drama thanks.so.much we appreciate your works





Inyarwanda BACKGROUND