Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Werurwe 2018 ni bwo hasojwe iserukiramuco mpuzamahanga ry’abagore muri sinema ryari rimaze icyumweru ribera hano mu Rwanda ku nshuro yaryo ya gatatu aho ryari rifite insanganyamatsiko igira iti” Sinema mu iterambere ry’umugore”.
Mu gusoza iri serukiramuco ritegurwa na Cine Femmes, byari ibirori biryoheye ijisho cyane ko abakora uyu mwuga bari bitabiriye iki gikorwa ku buryo bufatika kandi ubona ko cyahawe agaciro cyane unagendeye no ku myambaro ya Kinyarwanda yaranze abagore bakora umwuga wa sinema.
Murekeyisoni Jacqueline uyobora Urusaro IWFF
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abashyitsi bari baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye bari barangajwe imbere na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo gusoza iriserukiramuco ngarukamwaka ryabaga ku nshuro yaryo ya gatatu.
Mu bahawe ibihembo by'ishimwe hahembwe na Willy Ndahiro nk'umukinnyi mwiza muri filime zerekanywe muri iri serukiramuco
Ni ibirori kandi byaranzwe no guha icyubahiro abagore batinyutse bagakora umwuga wa sinema mu buryo butandukanye baboneraho no kubaha igihembo cy’icyubahiro nk’abantu bakoze byinshi kandi byiza muri uru Ruganda. Hanatanzwe kandi impamyabumenyi ku bagera kuri 40 bahuguwe mu bijyanye no gukina, kwandika ndetse no kuyobora filime muri iki gihe cy’icyumweru.
Minisitiri Uwacu Julienne arasaba abadamu bakora sinema gukorana umuhate no kongera ubumenyi
Ibi byakurikiwe n’ijambo ry’umushyitsi mukuru Minisitiri Uwacu Julienne wahaye impanuro nziza abakora uyu mwuga ndetse aboneraho no gusaba abari muri uyu mwuga gushirika ubute bagahora biga kuko asanga kwiga ari uguhozaho. Aha yanaboneyeho gukomoza kuri filime z’uruhererekane arizo City Maid na Seburikoko zinyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda aho asanga zitanga icyizere muri sinema nyarwanda. Yagize ati:
Amazina mwitwa iyo mukina, imyitwarire yanyu iyo mukina iteka ntekereza ko uwandika sinema aba afite ikibazo yabonye muri sosiyete aba ashaka gukemura akoresheje sinema hari ubwo gukina uri umugome hari uwavuze ngo bamuzi ari umugome n'iyo usohotse hanze ngira ngo biba muri zimwe mu nzitizi mushobora kuba muhura nazo umuntu yakubona akibaza niba utari wa mugome yabonye muri sinema ariko nabyo ni uburere n’ibintu abantu bajyenda bigishwa tuzageraho tubimenyere. Ubu amasaha y’umugoroba abantu birukanka bataha ayo masaha ntabwo nshaka kuvuga izina rya sinema hano ariko ndivuze nta nubwo naba nkoze puburisite biremewe ubu kera hari seri zigeze kubaho zitwa za marina n’izindi abantu n’akazi birirwaga bagasinziriramo kuko barebye marina n'uruhererekane rw’uduce twa filime ariko ikintu kitwa City Maid iba ni ba ari ku wa kane Saa tatu z’ijoro cyangwa ryari hakaba Seburikoko na Siperansiya, hakaba izindi zabaye mbere..abantu basigaye bafata umwanya wo kubareba.
Minisitiri Uwacu Julienne akomeza asaba aba bakora sinema guharanira gusubiza bimwe mu bibazo abanyarwanda bafite binyuze muri sinema kuko asanga ari cyo kizatuma abanyarwanda bakomeza kuzireba kandi ari nayo ntambwe nziza izafasha sinema gutera imbere Yakomeje asabonurira abari muri ibyo birori ko nta kizabuza kubafasha nka Minisiteri y’umuco na siporo kuko na sinema ari imwe mu bigize umuco kandi biwuranga.
Minisitiri Uwacu Julienne yasoje asaba abakora sinema guca bugufi bagaharanira kwiga kugira ngo barusheho gukora ibizima. Asanga rero mu gihe bagize uyu muhate bakihatira guhora biga bazajya guhatana n’uruhando rw’amahanga aho asanga ibi byose kugira ngo bibeho ari ukubiha umwanya, kubigirira ubushake ndetse no kubikunda.
Mayimuna umukinnyi w'imena muri filime L'Oeil du Cyclone
Nyuma yo y’ijambo ry’umushyitsi mukuru hakurikiyeho umwanya wo kureba filime L’Oeil du Cyclone yo muri Burukina Faso yari iherekejwe n’umukinnyi wayo w’imena Mayimuna wanasobanuriye abari aho uko iyi filime yakozwe. Ibi birori byasojwe n’ubusabane bwahuje abari bitabiriye bose.
Kayitare Mustapha na Shimwa Guelda igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2017 ni bo bari abasangiza b'amagambo
John Kwezi na Niyomwungeri Aaron bamwe mu bafashije bikomeye Iri serukiramuco
Ismael Ntihabose wambaye umweru uhagarariye Inama y'igihugu y'abahanzi
Antoinette Uwamahoro, Zaninka Joseline na Mutoni Assia bamwe mu bahembwe
Pauline Mveele, Mayimuna, Jacqueline na Ministiri Uwacu
AMAFOTO: Zor Banks
TANGA IGITECYEREZO