Umusizi Murekatete yahuje imbaraga n'umuhanzi Derrick Don Divin bakorana igisigo bise “Mukiriho” gishingiye ku nkuru y'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agasanga abe bose barabishwe yarasigaye wenyine.
Iki gisigo cyasohotse mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 6 Mata 2025. Bagisobanura nk’umusanzu wabo mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya buri wese ugihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’imyaka 31 ishize ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Murekatete yavuze ko yahisemo gukorana iki gisigo na Derrick Don Divin kubera ko ari umuhanzi w’umuhanga, haba mu miririmbire ye ndetse no mu micurangire. Ati “Rero guhitamo guhuza imbaraga ni uburyo bwiza bwo gukora igihangano kinogeye amatwi kandi kikagera ku bantu be n’abanjye icyarimwe.”
Yanavuze ko yashingiye cyane mu gushaka guhuza ubusizi n’ubuhanzi busanzwe, kuko bitanga umusaruro unoze. Ati “Kuba ari umunyamuziki nkaba umusizi nayo ni impamvu yatumye muhitamo kuko ubusizi buhujwe n’umuziki bibyara igihangano gishyitse ku bacyumva. By’umwihariko kuko ‘Mukiriho’ ari igihangano gitanga ihumure ku banyarwanda nagombaga kongeramo umuziki buri munyarwanda akibona mu gihangano.”
Yungamo ati “Twembi turi urubyiruko rw’abanyempano turi mu rugamba rwo gufasha igihugu cyacu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, namubonagamo imbaraga cyane ko aho nzatera azikiriza atazuyaje.”
Murekatete yavuze ko iki gisigo gikubiyemo ubutumwa bw’ihumure "muri ibi bihe Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi."
Yavuze ko cyubakiye kandi ku nkuru y’umwana wasezeye ku be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze mu nzira zitandukanye biringiye ko bazongera kubonana.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe asanga yarasigaye wenyine. Aganiriza abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi urugendo yagenze n’uko yisanze yarasigaye wenyine. Abatekerereza ko ubu mu Rwanda afite ubuzima ndetse ko yizeye neza ko abufite n’ahazaza.”
Murekatete yavuze yahimbanye umutima wose iki gisigo n’amarira menshi “ntekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko ku gahinda ku muntu wari ufite umuryango nyuma ya Jenoside akisanga yarasigaye wenyine.”
“Nishyize mu mwanya we, ndetse mbahuza mu gihangano bararamukanya abaha n’amakuru y’urukumbuzi abafiye ndetse n’agahinda aterwa no kubabura ababwira n’Amakuru y’u Rwanda rwiza dufite none.”
Mu guhimba iki gisigo, yifashishije umuryango wamuhaye ubuhamya, kuko yifuzaga amakuru n’amateka y’impamo “kugira ngo igisigo kirusheho kuba ubuzima kandi dukomeze no gusigasira amateka y’igihugu cyacu. Ni uburyo bwiza bwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi twunguka ibihangano bibumbatiye amateka.”
Murekatete yavuze ko inkuru yumvikana muri iki gisigo ishingiye ku muryango wa Kabarari Calixte, uhagarariwe n’umwanditsi w’ibitabo Kayitesi Judence, wemeye kumuha amazina, amakuru, amateka ndetse n’amafoto byumvikana kandi bikanagaragara muri iki gisigo ‘Mukiriho’.
Avuga ko ibi “Byadufashije gukora igisigo cy’ubuzima, tuvuga amateka tuzi neza ko yabaye kuko negereye umubyeyi Kayitesi Judence ambwira amakuru, amateka, amazina ndetse n’amafoto ikintu gishya mu nganzo y’ibisigo by’i Rwanda twari tubimenyereye mu ndirimbo gusa.”
Arakomeza
ati “Yampaye ubuhamya bw’ababyeyi be mbere ya Jenoside no mu gihe yabaga, uko
babishe, abavandimwe uko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse
n’abayirokotse urugendo banyuzemo mu gihe cya Jenoside.”
Umusizi
Murekatete yatangaje ko yatekereje gukora igisigo ‘Mukiriho’ mu rwego rwo
gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Murekatete
yavuze ko yahuje imbaraga na Derrick Don Divin mu rwego rwo guhuza ubuhanzi n’ubusizi
Murekatete yavuze ko ubuhamya bwa Kayitesi Judence ari bwo bwabaye imvano y’igisigo ‘Mukiriho’ yakoranye na Derrick Don Divin
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGISIGO ‘MUKIRIHO’ CYA MUREKATETE NA DERRICK DON DIVIN
TANGA IGITECYEREZO