Kigali

#Kwibuka31: Ubutumwa bw'ihumure bwa Frank Spittler na bamwe mu banyamahanga bakina mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/04/2025 10:45
0


Umudage wahoze atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Frank Spitller, na bamwe mu banyamahanga bakina muri shampiyona y'u Rwanda bifatanyije n'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bakinnyi n’abatoza b’abanyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda, bagaragaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka31, banatanga ubutumwa bukomeye ku kamaro ko kubaho mu mahoro n’ubumwe.

Kwibuka ni igikorwa gifite uburemere bukomeye mu mateka y’u Rwanda. Ni umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Binyuze mu butumwa bwabo, bamwe mu banyamahanga bakina cyangwa batoza mu Rwanda bagaragaje agahinda ndetse n’amateka bamenye y’u Rwanda yabasigiye amasomo akomeye.

Frank Spittler wahoze atoza Amavubi yagize ati "Natwe nk’Abadage twagize amateka mabi, aho abantu bishwe urw’agashinyaguro kubera irondaruhu n’urwango. Icy’ingenzi ni uko tutazibagirwa ibyo byabaye, tukabibwira n’abazadukomokaho. Umunsi wo kwibuka, nko #Kwibuka31 ni ingenzi kuko utuma abantu batajya kure y’amateka, kandi bigafasha kwirinda ko byasubira."

Umunya Ghana Issah Yakubu, umukinnyi wa Police FC yagize ati "Kuba waratakaje abawe, imiryango yawe, ni ikintu kibabaza cyane. Nifatanyije n’Abanyarwanda bose. Tugomba kubaha abishwe, tukibuka ibyo banyuzemo, ariko kandi tukiyemeza gukora ibishoboka byose ngo ibyo byabaye ntibizongere. Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye, u Rwanda ni igihugu cy’umutekano."

Undi munya-Ghana Abdul Jalilu, umukinnyi wa Mukura VS yagize ati "Ku bwanjye, u Rwanda ni igihugu cy’amahoro. Iyo ibindi bihugu bibaho nk’u Rwanda, Afurika yaba aheza cyane. Tugomba gusenga buri gihe dusabira amahoro n’urukundo, kuko iyo abantu babanye neza, nta bwicanyi, nta ivangura, nta rwango ruvuka."

Kapiteni wa Muhazi United, Joseph Sackey yagize ati "Nasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kayonza, ni ibintu byankoze ku mutima. Nahigiye ko amacakubiri ashingiye ku moko asenya igihugu. 

Tugomba kubaho nk’abanyarwanda, nk’umuntu umwe, ntaho dutandukaniye. Kwibuka bifasha buri wese guha agaciro abishwe no kongera kwisuzuma mu buryo bwo kubaka amahoro."

Ubutumwa bw’aba banyamahanga buragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari amateka y’u Rwanda gusa, ahubwo ari isomo ry’Isi yose.

Mu buhamya bwatanzwe, amahoro ni wo musingi w’ubuzima n’iterambere. Uruhare rwa buri muntu mu kuyabungabunga ni rwo ruzatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi, aho ari ho hose ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND