RFL
Kigali

Gasore Serge yageze mu Rwanda azanye igihembo cya “ACU Alumni” yakuye muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/03/2018 15:48
0


Gasore Serge umunyarwanda uzi muri gahunda zo guteza imbere siporo y’abakiri bato no kwita ku buzima bw’abana, ibikorwa akorera mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yahawe igihembo gitangwa na kaminuza ya Abilene Christian igihembo kiswe “Alumni”, iki gihembo akaba yakigejeje mu Rwanda.



Gasore yakiriwe n’umuryango we, inshuti ndetse n’abakozi bo mu kigo cye cya Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Abakozi bo muri Gasore Serge Foundation bamwakirije agaseke kakorewe i Ntarama, icumu rikoze mu giti n’ifoto iriho abakozi bose ba Gasore Serge Foundation. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri mu murenge wa Kanombe.

Iki gihembo cyiswe “The 2018 Young Alumnus of the Year” Gasore yagihawe nk’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rubyiruko rutarengeje imyaka 40. Mu kiganiro n’abanyamakuru Gasore yavuze ko yishimiye icyo gihembo, akaba afite icyizere ko nyuma y’imyaka 40 ibikorwa bye bizaba byikubye inshuro zigera mu ijana.

Gasore Serge aganira n'abanyamakuru

Gasore Serge aganira n'abanyamakuru i Kanombe 

Ibikorwa Gasore yakoze byamuhesheje igihembo birimo gukora ibikorwa byiza bigamije kuzamura Umurenge wa Ntarama nyuma y’amateka mabi yaharanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Gasore yamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (athletisme) ari na byo byatumye ajya kwiga muri Amerika.

Gasore yakirijwe ifoto iriho abakozi bose baba muri "Gasore Serge Foundation"

Gasore yakirijwe ifoto iriho abakozi bose baba muri "Gasore Serge Foundation"

Gasore Serge n'umufasha we Gasore Esperence

Gasore Serge n'umufasha we Gasore Esperence

Abari baje kwakira Gasore Serge i Kanombe

Abari baje kwakira Gasore Serge i Kanombe 

Mu birori byabereye mu mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Gasore Serge warangije amasomo mu 2009 muri Abilene Christian University yahembwe nk’uwize muri iri shuli ariko nyuma akaza gukora ibikorwa by'indashyikirwa.

Mu 2010 ni bwo Gasore yashinze ikigo kidaharanira inyungu yibanda cyane kuri gahunda zo guteza imbere siporo ahereye mu bana bakiri bato aho batozwa umukino wo gusiganwa ku maguru, ubuvuzi, kwihangira imirimo, uburere mbonera gihugu, kwita ku buzima bw’abana n’ibindi bifite aho bihurira no kwita ku buzima bw’abantu nk’umuryango (Familly Homecare Homebase). Ibi bikorwa byose bikorerwa mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba mu kigo kiswe “Gasore Serge Foundation”.

Gusa Anthony we anafite ikigo cy'Ikoranabuhanga gifasha muri gahunda zo kwita ku muryango biciye kuri mudasobwa, ikigo kita ku buzima n’ahakusanyirizwa abantu bafite uburyo batabayeho neza kugira ngo bafashwe mu buryo butandukanye bitewe n’icyo umuntu abura.

Iki gihembo ntabwo Gasore Serge yagihawe wenyine kuko Mark Anthony umunyamerikakazi uvuka i Dallas/Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warangije muri Abilene Christian mu 1989 nawe yahawe iki gihembo kuko mu busanzwe nawe afite ikigo gikora neza nk’ibikorerwa mu kigo cya Gasore Serge Foundation.

Anthony na Gasore batoranyijwe nk’abakwiye iki gihembo cya ACU Alumni nyuma y'uko akanama gashinzwe ubuyobozi muri iri shuli baje kwicara bakareba abanyeshuli baciye muri iri shuli bakaza gusanga aba bombi aribo bagerageje gukora ibikorwa nikomeye kandi bakagera ku ntego bya kinyamwuga.

Mark Anthony na Gasore Serge byatangajwe ko batsindiye ibi bihembo kuwa 21 Ukwakira 2017 ubwo Craig Fisher (warangije muri ACU mu 1992) yakiraga abanyeshuli bari baje muri iri shuli mu mwaka w’amasomo 2017. Craig Fisher yize muri Abilene Christian University aharangiza amasomo ye mu 1992 kuri ubu akaba ari visi perezida ushinzwe guhuza ibikorwa bya kaminuza n’inama itoranya abahabwa Alumni Award.

Ku mu mateka ye, Gasore Serge nuko ku myaka irindwi y’amavuko ari bwo byari mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yaje kubaho mu buryo bugoye ariko aza kurokoka ari naho havuye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise “My Day To Die”. Ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kuvuga umunsi byari biteganyijwe agomba gupfa (Umunsi we w’urupfu).

Bitewe n'uko yari umwana ufite impano mu mukino wo gusiganwa ku maguru, mu 2005 yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa akorerwa ahantu hagoye (Cross Country) aza no gukomeza amasomo ye muri Abilene Christian University (ACU) aho yaje gukura “Bachelor’s Degree” mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychology) mu 2009. Nyuma ni bwo yaje kubona “Master’s Dedree” mu masomo ya “Global information technology leadership” mu 2011 mbere yo kurangiza neza mu 2014 asoza amasomo ya “Global Service”.

Gasore Serge yakiriwe nk'intwari

Gasore Serge yakiriwe nk'intwari 

Ariko mu 2010 Gasore Serge n’umufasha we Gasore Esperance batangije gahunda yo gufasha abatishoboye kugira ngo babone ubuvuzi cyane bareba abana badafite kivurira. Iki gikorwa bari bakise “Ejo Hazaza (The Future of Tomorrow). Nyuma ni bwo baje kugira igitekerezo cyo kuba bakubaka “Gasore Serge Foundation” ikigo kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera aho Gasore Serge asanzwe avuka.

AMAFOTO: Bakomere Pascal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND